Burya ikinamico ni ikintu cyiza cyane! Ikinamico ni ishuri rinyuza amasomo mu nzira y'amarenga n'urwenya, rigatanga ubutumwa mu bantu mu bitwenge. Ikinamico nk'uko izina ryaryo ribisobanura, rigerageza kwerekana ibintu bisa n'ibyinjiye mu mihango n'imigenzo yiganje mu mbaga y'abantu, mu gihugu iki n'iki, mu karere aka n'aka. Ibintu bisa n'ibyinjiye mu mico no muri kamere y'abantu.

Akenshi ibintu bivugwa mu ikinamico ni ibintu bidakwiye, bigayitse! Niyo mpamvu abahanzi, kugirango bahitishe ubutumwa bifuza gutanga - akenshi ubutumwa bwo kubyamgana - babinyuza mu rwenya. Ku buryo ababinona n'ababyumva, bumva ko bidashoboka kugenda gutyo, kuko abahanzi babishyiramo ibikabyo byinshi, ari nabyo bituma abantu baseka.

Mu Rwanda, umuco na n'akamere y'aboyobozi ni ukwica! Abayobozi bagakoresh inama urubyiruko ugasanga isomo ry'ingenzi cyangwa ubutumwa bw'ingenzi babateganyirije ni ukwica! Brakoranya abakuru ugasanga n'abo ubutumwa ari ubwo! Igiterane kibaye cyose ugasanga umwanzuro ufashwe nta wundi ari ukwica!

Abahanzi b'ikinamico, bitegereza ibyo bintu, noneho nabo bakabikuramo isomo, bagashaka kwereka imba y'abantu bitwara batyo uko bitwara nyine. Ikinamico bakoze, rikaba ari isomo ryo kubyamagana babinyujije mu rwenya! Abahanzi bo mu Rwanda rero nabo ako kazi barakazi cyane. Nibyo bagaragaza muri aya mashusho, aho bashyira mu mukino umusirikare w'u Rwanda wasinze kwica! Agakomye kose ati : "nzamwica"! Ako umukunzi atatse kose ati "nzica". Umuhanzi arerekana uburyo uyu musirikare yasinze rwose ubwicanyi kugeza n'aho atakimenya ibyo avuga nk'umusazi! Cyane cyane aho umukunzi we amubwira ati "mama arrwaye", undi nawe ati "humura nawe nzamwica"!

Ni uko rero abahanzi bo mu gihugu cyacu, basanze umuco na kamere y'ubwicanyi mu bayobozi bacu imaze kurengerana, kwica kuri bamwe bikaba byarabaye nk'umukino. Aya mashusho bakora si ukuyafata nk'urwenya gusa. Ahubwo ni indorerwamo batunga abanyarwanda, cyane cyane abasirikare b'u Rwanda, ngo birebe uko bateye. Ni indorerwamo y'imitima, y'ubwonko, y'imyitwarire, y'imitekerereze n'imigirire ya bamwe! Ni indorerwamo y'abo bantu tubona basa n'abantu, nyamara mu bwonko bwabo no mu mitima yabo ari nk'ibinyamaswa cyangwa ibimashini byahanzweho no kwica gusa!

Uyu mukino ni isomo rikomeye cyane. Dushimira abahanzi batekereje gushyira mu ikinamico imyitwarire n'imigenzereze ya bamwe, tukaba twizera ko abazareba aya mashusho bakayumva, bizatuma bahindura byinshi mu mitekereze yabo, mu myitwarire n'imigirire.

Retour à l'accueil