Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Guteza cyamunara ubuzima bwa rubanda, gufungurira ibigo byo kwakirira ubuntu ibyihebe bya M23, kwubaka ibibuga bya kajugujugu muri Rusizi...ibi bintu byose bihishe iki?

8 Février 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ku birebana n'igiceli byose, Leta ya FPR-Inkotanyi yabaye nk'urwobo rwa Bayanga warunduriramo isi yose ntiruwuzure. Cyangwa igisimba kiyongobeza ibigiciye mu jisho byose, nyamara ntigihage! Umururumba w'amafranga nk'uko duherutse kubivuga ho hano urangenda urushaho gusagamba. Bityo bikaba ari n'ako utuntu twose utwa leta turimo gutezwa cyamunara. Nyuma y'mashyamba y'u Rwanda n'icyayi cy'u Rwanda, ubu hatahiwe ibitaro by'umwami Fayçal, byagabiwe abanyarwanda! 

Ariko se koko, ku rwitazo rwo gukurura ubushoramali, ibintu byose bigomba kugurishwa? Hanyuma se bwa bugabo bwo kwiyemera, kwigira no kwiha agaciro, ari nabyo shingiro y'ubusugi, y'ubwigenge n'ubusagambe bw'igihugu n'abanyarwanda, burangwa ni iki? Hari ibintu, birimo ubuzima bw'abenegihugu, umutungo kamere n'ibindi, bidashobora kwigurirwa gutyo abanyamahanga, kuko biri mu biranga ishema n'ubugabo by'igihugu n'abanyarwanda. Nta cyubahiro waha umuntu ugurisha cyangwa ushyira mu bugwate imyenda yambaye ngo akunde yisengerere icupa ry'urwagwa! Kugurisha Fayçal rero ni igikorwa kigayitse? 

Numvise ibyo minisitiri w'ubuzima yavuze muri iyi video numva isoni ziranyishe! Kuko mu byo yavuze, nta gisobanura impamvu ibi bitaro byagurishijwe abanyahamanga! Muri ya politiki yo kugira ishema ryo kuba umunyarwanda, kwigira no kwiha agaciro, igihugu cyashoboraga gukomeza kugenga biriya bitaro, kuko mu bisobanuro byatanzwe ntacyo u Rwanda rwabura mu banyarwanda! 

Igitangaje ariko kandi kinababaje, ni uko ku rundi ruhande tumenyeshwa ko mu gihe leta irimo guteza cyamunara ubuzima bw'abanyarwanda, ngo ingabo z'u Rwanda zo zafunguye ibitaro bishya byo kwakira inkomere zo ku rugamba! Kuko "ikigo cy'amahugurwa k'ubutabazi bw'abakomerekeye ku rugamba", nta kindi bisobanuye. Ikibazo rero: u Rwanda ruri ku ruhe rugamba? Abo basirikare binkomereke se baturuka he ? Aho si bya byihebe bya M23, abacanshuro ba Kagame akoresha mu kujya kwica no kwiba muri Kongo?

Niba atari ibyo se, u Rwanda rwaba rwitegura kugaba ibitero, bityo rukaba ruteganya nyine kuzakira inkomere. Kuko nta wadusobanurira ko kugeza ubu, igihugu cyacu kitagiraga ikigo nk'iki, n'intambara cyarwanye zose. Ku buryo nta watubwira ko cyari ngombwa, ko igihe cyari kigeze ko ikigo nk'iki cyubakwa! Nta nuwatwumvisha ko ibyari bihari bidahagije, ko ari ngombwa kubyongerera ubushobozi, kuko igihugu cyacu kitari mu ntambara!

Ese ko mu gihe kimwe, tunamenyeshwa ko, muri Rusizi hagiye kwukabakwa ibibuga byo kwakira za kajugujugu, ibi byose aho ntibyaba bifitanye isano? None se impamvu yihutirwa yo kwubaka ibyo bibuga ni iyihe? Kandi mu gihugu cyacu, kajugujugu zoga ikirere cyaci ni izagisirikare gusa. Aho ibyo bibuga biviugwa, ni akarere kari hafi y'ahantu habera intambara cyangwa hari amakimbirane ashobora kuvamo intambara?

Banyarwanda se rero, ibi bihe inyuuma?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article