Muri uru Rwanda rwacu, kuba umukene ni icyaha. Icyaha gikomeye cyane imbere y'abanyamurengwe ba leta ya Kagame. Uyu musikare Munyuza ati abenshi mu batuye mu kajagari bafitanye isano n'ibikorwa binyuranyije n'amategeko nk'ibiyobyabwenge! Birashoboka! Ariko iyi mvugo y'itungagatoki mu ruhame, si nziza. Ni nk'uwavuga ko abenshi muri myanya y'ubuyobozi, bafitanye isano n'ubwicanyi bukorerwa ahantu, inyerezwa ry'umutungo n'ibindi.

Nyamara birazwi ko hari abayobozi benshi benshi b'imfura n'inyangamugayo, bakorana akazi kabo umurava! Mu kajagali uyu musirikare avuga, hatuyeyo abakene gusa. Abantu batifite, bashakisha amaramuko umunsi k'umunsi. Abenshi muribo n'abo ni abantu b'imfura n'inyangamugayo, barya icyo bakoreye mu mucyo, batagira icyo bantu bakizirika umukanda, bakarya inkuna, kugeza bongeye bakagira amahirwe!

Ntabwo bikwiye ko abayobozi bakoresha imvungo zitunga agatoki mu ruhamwe, babacira imanza nk'izi bazira aho batuye. Ni byiza guca akajagali, kuko nyine bihindura ubuzima bw'abantu, bikanasukura ibice byose by'umujyi. Leta igomba kwubaka amacumbi aciriritse. Abikorera ku giti cyabo nabo bagahabwa programu zo kwubaka macumbi nk'ayo.

Ntabwo ikibazo kizacyemukira mu gushyira mu majwi abantu, kubafata ikivunge no kubafunga. Igihe cyose abantu babayeho nabi, bazashakisha imibereho, ndetse rimwe na rimwe banrenge imipaka y'amategeko.

Dutegereje igihe uyu musirikare azamagana abanyereza umutungo w'igihugu, n'igihe azabafatira ikivunge akabarunda muri mu biro bye ngo bisonabure!

 

Retour à l'accueil