Hashize igihe gito cyane dusohoye inkuru yerekana uburyo perezida Kagame ari umwe mu baherwe kw’isi, nkuko twagaragaje imwe mu mitungo atunze y’ indege zihenze cyane yaguze akayabo k’amafaranga agera kuri million ijana za amadorali (100,000,000$).

RTEmagicC_Kagame-luxury-jet_jpg.jpgIzo ndege zikaba zifite nomero ZS –ESA indi ikaba ifite ZS – XRS nk’uko twabigaragaje mu nkuru z’ubushize, ziri mu mazina y’abantu bakorana muri ubu bucuruzi bw’indege ariko kubera uburemere bw’iyo nkuru twifuje kubagezaho izindi za gihamya zifatika cyane ko twababwiragako Perezida wacu Yikodesha indege ze igihungu abereye umuyobozi kandi kukayabo, k’amafaranga menshi, kugirango hato ejo bitazitwa amatiku cyangwa impuha nk’uko aheruste kubivuga imbere y’inteko ishinga amategeko ko ibinyamakuru byacu byandika ibihuha.

Iperereza Ikinyamakuru UMUVUGIZI cyakoze ryerekana ko igihungu cyacu gikomeje gutakaza akayabo binyuze mw’ikodesha ryindege zikodeshwa na Perezida kandi yikodesha. Twashoboye kubona bimwe mu bimenyetso bigaragara ko leta y’u Rwanda yishyura izo ndege ku giciro k’ ikirenga gikabije. Muri iri perereza , cyabonye ibimenyetso byinshi ariko twahisemo kuba tubagaragariza zimwe mu nyemezabuguzi (Factures) ebyiri; imwe ikaba ifite nomero PF 046 yo kuwa 06/06/2008 ikaba yari ifite akayabo kagera kuri 370.600USD(amadorari ibihumbi Magana atatu na mirongo irindwi n’amadorari maganatandatu).

Ako kayabo kakaba karakoreshejwe gusa mu masaha 43 gusa, hagati y’itariki ya 18/05/2008 kugeza 05/06/2008. Nk’uko tubikesha iyi facture buri saha indege ya Kagame y’ishyuza 8500 by’amadorali y’amanyamerika USD. Siyo facture gusa twashoboye kubona, indi facture nomero In 43203 yo kuwa24/06/2008 ihwanye n’akayabo kagera kuri 497.800 z’amadorari y’amanyamarika USD, iyi yo akaba iterekana ibindi bisobanuro nk’iyambere.

Izo facture zose zikaba zifite agaciro gahwanye na 868.400 z’amadorari y’amanyamerika USD, zikaba zirategekwaga kwishyurwa n’ibiro bya perezida itegeka miniseteri y’imari nk’uko mu bibona kumugereka w’iyi nkuru. Uwahoze ari umunyamabanga uhoraho bwana John Rwangobwa akaba yaratanze uburengazira bwo kwishyura izo facture kwitaki 01/07/2008 avugako yihutirwa bakaba barasabye ko ayo mafaranga yishyurwa sosiyete yabo yitwa EXECUJET Aviation Group kuri compte nomero 1445620072 iri muri bank yitwa ABSA Limited, Pretorius street.

Basomyi bacu nk’uko mu bibona kumugereka w’iyi nkuru ako kayabo kari hafi kugera kuri miliyoni y’amadorari kakozwe ku rugendo rumwe gusa! Namwe nimwibaze amafaranga agenda ku zindi ngendo kandi perezida wacu akaba ahora agenda ariko anaha indege ye ibiraka atitaye ku misoro abaturage basoreshwa kandi nabwo bayibakuye mu misokoro!

Ikindi umuntu yakwibaza niba harabayeho ipiganwa mbere yuko indege ya Kagame ihabwa isoko nk’uko bakunze kubirega abandi bayobozi nka Mutsindashyaka,Kabandana na Gatwabuyenge n’abandi bakunze kurega gutanga amasoko bitanyuze mu mategeko.

Ikindi nk’uko perezida Kagame yakunze kurega bagenzi be nka Gen Kayumba ko bahunze kubera gutinya gusobanura “accountability” umuntu yakwibaza niba hari urwego rushobora kubaza Kagame uburyo ayo mafaranga yakoreshejwe n’ impanvu y’izo gendo ze dore ko akeshi anakoresha ako kayabo agiye gusura abana be no mu ngendo ze bwite mu gihe abaturage babuze amavuriro cyangwa imiti. Twabibutsako urugendo rumwe rwa Kagame gusa, rwubatse amavuriro atari make mu gihugu.

 Basomyi bacu, nk’uko twakunze kubivuga ko itangazamakuru ryigenga ryibasirwa na leta ya Kagame, rishijwa gutangaza ibihuha no gutukana, ariko kandi ibi iteka biba ari uguhisha bene aya maroerwa itangazamakuru riba  rishaka gushyira ahagaragara. Lire la suite : link

Gasasira

 

 

 

 

 

 

 

 

Retour à l'accueil