Ntako tutari twagize.
Twarashinyirije.
Turihangana.
Ariko ubu aho ibintu bigeze, ubwihebe bwaradutashye.
Ntacyo tukigwira.
Ntacyo tukiramira
Niyo mpamvu igihe kigeze tukigararaho kuko ibintu birambiranye.

Tuzemera agasuzuguro kugeza ryari?
Kudusembura no kusomborotsa buri mu nsi bizahagarara ryari?
Uburyamirane n'akarengane bitakinihishira ninde uzabihagarika?
Ibinyoma no kudufata nk'ibijibwe tuzabyinganira kugeza ryari?

FPR twahiye igihe n'umwanya bihagije kugirango itwereka amatwara mashya na gahunda ifitiye abanyanrwanda n'igihugu cyacu. Ibyo yatwreretse rero, ubu amaso n'amatwi byaraduhaye.

Ubugambanyi n'ibinyoma ni nde?
Ubugome n'ubwicanyi ni nde?
Kwikubira n'ubusahuzi nide?
Kurenganya no gutoteza rubanda ninde?
Guhutaza no guhonyora abatishoboye ni nde?
Irondakoko n'ivangura rishingiye ku ndimi, ku nkomoko z'uturere n'ibindi ninde?

Igisubizo twese turakizi: ibi byose ni FPR.

Mu by'ukuri, nta mu nyarwanda n'umwe ushyira mu gaciro utabona FPR ari agatsiko k'abacanshuro,katitaye na gato ku kababaro ka rubanda.

Nta munyarwanda n'umwe ushyira mu gaciro utabona ko FPR ari agatsiko k'ibisahira, kugeza naho kadatinya kitwaza amakuba karoshye mu  banyarwanda kugirango gakomeze kanyunyuze imitsi ya rubanda.

FPR ifatanyije na MRND boretse igihugu, bakora munda buri mu nyarwanda, bacuza imiborogo muri buri muryango. MRND n'abamabari bayo urwayo rwararangiye. Hasigaye FPR n'abambari bayo birirwa bisihinga bashinyagurira imbaga itabarika y'abanyarwanda ikiri mu cyunamo. Ikirura kiracyabunga mu ntama mu by'ukuri.

Nonese tuzakomeza turebere dutyo, kugeza abacu badushizeho?
Oya ntibikabeho: FPR yerekanye ko ari umwanzi w'abanyarwanda
Ko icyo iharanira cya mbere ari ukubatsemba mu buryo bowe:
Ngizo za gacaca z'urudaca
Za gereza n'iminyururu ikanyaze
Inzara, indwara n'uburozi
Kubuza rubanda epfo na ruguru ntihagire n'ubona igihe cyo gukorera urugo rwe
Iminsanzu n'andi mahoro y'agahato bya buri munsi
N'iibindi n'ibindi ntiriwe ndondora.


Burya mu kinyarwanda baravuga, ngo "aho innyo yabaya ntihava"
Banyarwanda ntimutegereze ko FPR izadohora
Ahubwo uko ibihe bigenda natwe duturamye, dushinga iryinyo ku rindi
Niko izakaza umurego, yibwira ko ubwoba bwacu bwo kwihagararaho ari uruhushya tuyihaye rwo kuturyimira kugeza iduhejejemo umwuka ...

Igihe kirageze ko turwanya iri nkenya, tukayereka ko burya atari buno kando amazi atakiri yayandi.
Ingo z'i Rwanda zigomba gutahwa impundu n'umunezero zigakura amarira n'induru.

Ni muze rero, banyarwanda,
Nshuti, bavandimwe,
Mwe mugifite agatima muntu
Turwanye FPR mu buryo ubwo ari bwo bwose, twivuye inyuma kandi ubutisubiraho.

Twebwe INGOBOKA turabyiyeje.
Ikitwa FPR, n'igisa nacyo cyose
Tuzakirwanya nta mabazi, nta mpuhwe.
Tuzakoresha uburyo bushoboka bwose
Kugeza igihe igihe kariya gatsiko k'abacanshuro
Koretse igihugu cyacu
Kagacura inkumbi abanyarwanda uduhumbi n'uduhumbagiza
Kakgurira igihugu ba gashakabuhake b'iyo bigwa
Tugatesheje burundu imirya n'ingufu ituma kigira ayo kigira aya magingo.

Mu nyarwanda wese wumwa urebwa n'ibivuzwe haruguru
Ukaba ushaka kugoboka igihugu cyacu n'abavandimwe bagituye
Ndetse n'abaheze hanze bangara ku gasi
WITINDA. TURAGUTEGEREJE URAKAZA NEZA.
Retour à l'accueil