Overblog Suivre ce blog
Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Iyo Umukuru w'igihugu yohereza abana be kwiga mu bazungu, kuva no mu byiciro by'ibanze, bisonuye iki? Iyo hatarimo agasuzuguro k'uburezi bwo mu gihugu cye, haba barimo kwisuzugura no kwitesha agaciro ubwe kubera ubukolonize bukiri mu bwonko no mu mutima!

30 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ngo bucura bw'umuryango wa Kagame yarangije amashuri yisumbuye muri Amerika! Byumvikane neza, nta kibazo na kimwe biteye kwohereza abana be kwiga mu mahanga. Cyane cyane iyo igihugu kigomba guhaha ubuhanga n'ubumenyi buhanitse mu byo kidafitiye ubumenyi...

Lire la suite

Hizi Egiselensi mu kurya iraha mu gihe abanyarwanda bicwa umusubirizo n'ibisumizi bye, bazira kwishakira amaramuko!

30 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ni akumiro gusa! Twari dusanzwe tuzi ko Pulezidenti Kagame akunda iraha, ariko noneho aragaciye! Dore ko yanajyanye n'umukobwa we. Asigaye rero atakinamusiga aho agiye hose, nk'aho wagirango aba ashaka kuboneraho ngo amubangurire! Kwumva rero ngo umukuru...

Lire la suite

Majoro Rutayombya arakina ku mubyimba akanashinyagurira abo yamariye abantu. Naho ibyo avuga ku gitabo cya Ruzibiza cyimushinja ni amatakirangoyi!

29 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru http://www.inyenyerinews.org/ nacyo kibikesheje ibyatangajwe na radiyo http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka, Majoro Rutayombya, wahoze arinda Generali Kayumba Nyamwasa, arikonkomora agacira ku banyarwanda ibihumbi...

Lire la suite

Abarwanya intwaro ya Petero Nkurunziza i Burundi, bigize ibyihebe bikoresha iterabwoba, none byatangiye indi ntera yo gushimuta abantu no kubafata bugwate nka bya byihebe by'abayisilamu.

29 Mai 2016

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi mu Burundi bateye indi ntera mu bikorwa by'iterabwoba biyemeje, mu gushakisha uburyo bagera ku butegetsi ubwabo.Ibi byihebe, aho gutuza ngo bitegure amatora yo mu myaka ine iri mbere, byishyizemo ko bigomba kugarura uburyo...

Lire la suite

Harya ngo Umukuru w'Igihugu cyacu araribwaribwa? Ngo abarundi bamuvugutiye umuti wo kumukiza burundu!

26 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Mu rwenya rwinshi cyane nk'uko dusanzwe turiziho abarundi, bamwe mu bahimbyi muri icyo gihugu baherutse kwiva mu nganzo maze bandikira akaririmbo Perezida wacu. Nazi ko hari abo karimo kugugunisha amenyo ubu imisaya ikaba yareze ariko yye karansekeye...

Lire la suite

Ubwicanyi bubera mu Burundi hato na hato buributsa ubwaberaga mu Rwanda mu bihe byabanjirije jenoside.

26 Mai 2016

Kuva ihirikwa ry'ubutegetsi ku ngufu mu Burundi ryaburiramo, nta kwezi gushira hatishwe umuntu.Igikunze kuranga ubwo bwicanyi ni uko bwibasiye cyane abantu bakomeye bo mu rwego rwo hejuru baba abakozi ba leta, cyangwa abigeze kuyikorera bakaba ubu bari...

Lire la suite

Kugirango mu Rwanda habe impinduka, ngo Kagame agomba kuraswa urufaya!

25 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ni abamuzi meza kandi bakoranye babyemeza! Ngo Kagame ni umugabo utajya uva ku izima. Ngo nta kindi kintu yumva ku isi uretse masasu. Bati rero, ni ukumurasa urufaya nta kindi. Ibyo ni Major Théogène Rutayomba ubihamya. Hagati aho aranatanariza abanyarwanda...

Lire la suite

Abicanyi ba Kagame barivugwa ibigwi! Uyu mwumva n'umunyamwuga wayogoje za Mozambike n'agace k'iburasirazuba n'amajyepfo y'Afrika kose!

25 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ni akumiro! Ubwicanyi mu Rwanda, bwabaye nk'umukino cyangwa ikindi gikorwa gisanzwe icyo aricyo cyose ku buryo abantu banagitero uwenya bari kumeza, barimo bafungura. Ubu abanyarwanda bamaze kubimenyera: nta munsi n'umwe uhita, hadatoraguwe intumbi mu...

Lire la suite

#Amahoroiwacu : umuhuro wari uteganyijwe mu mpera z'iki cymweru ntiwagenze nk'uko abawuteguye babyifuzaga

24 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Mu mpera z'icyumweru gishize, i Montréal muri Kanada hari hateganyijwe umuhuro w'ishyirahamwe #amahoroiwacu, ariko ntibyagnze uko byifuzwaga. Ishirahamwe #amahoroiwacu rivutse vuba cyane rikaba rikaba rije ryiyongera ku yandi asanzweho aharanira impinduka...

Lire la suite

Mu gihugu cyacu, bamwe mu bapolisi n'abadaso bitwara nk'intozo zatojwe kubunda mabwana imbere y'abazungu, no guhagurukana ubukana bwinshi no gukankama bikabije imbere y'abanyarwanda

21 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Dore uko abanyarwanda tubanye na Polisi n'ibisumizi biyungirije byitwa DASSO : " Mu kanya gashize nari nkubitiwe ahantu kuko niganye abanyamahanga nari mbonye bahagiye, mbonye bahavuye nanjye ndahajya ariko dasso yari inkuyemo umwuka iyo ntihagararaho...

Lire la suite

Mu mitambagiro ya Kagame mu gihugu, abaturage bafite ibibazo nyakuri baniganwa ijambo, rigahabwa abaje gukina ikinamico!

21 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Uwabonye uburyo ejobuni Minisitiri Kabonera yasubije ibabazo by'abaturage, imbere ya Kagame, bavugaga ko barenganyijwe ariko akerekana uburyo bazanywe no gucabiranya, yavuga ati uriya Mugaragu Mukuru w'Igihugu na Rubanda ni umukozi pe! Ni mudasobwa, azi...

Lire la suite

Kagame n'icyama cye inyuma y'ubujura bucuza utwabo abanyarwanda benshi : abakozi benshi ba leta y'u Rwanda, barinubira gusahurwa imishahara yabo, bahatirwa kuyinyuza mu bigega byo guhemberwamo batihitiyemo.

20 Mai 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Umukru w'igihugu amaze iminsi yitaraka mu gihugu hose ngo araganira n'abaturage. Muri iryo kinamico, tubona haza n'abaturage ngo baje kumutura ibibazo byabo ngo abihe umuti nk'aho ariwe mucamanza. Ubundi ahangaha, yakagombye kwibutsa gukora inkiko akazi...

Lire la suite
1 2 3 > >>