Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Imihango isoza Itorero ry'Intangamburuzwa III : Igikomangoma cy'urupfu, Perezida paul Kagame, cyongeye gushimangira ko nta rindi rari rimuba k'umutima uretse kwica abanyarwanda!

11 Septembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Imihango isoza Itorero ry'intagamburuzwa III : Dore urubyiruko rusamaye, rutashye rwijihiwe no kubwirizwa ko kwica aricyo gisubizo ku kibazo icyo ari cyo cyose. Nk'umubwirizabutumwa, Perezida Paul Kagame yongeye guhagarara imbere y'urubyiruko rw'abanyarwanda, ababwiriza umwuga w'ubwicanyi!

Inyandiko zimazwe kwandikwa kuri uru rubuga zamagana imvugo ya Kagame icengeza mu bana b'abanyarwanda ingengabitekerezo z'ubwicanyi, ntizibarika. Paul Kagame, niwe muyobozi wenyine ku isi, ujya imbere y'abanyarwanda, baba abakuze cyangwa urubyiruko, akabakangisha kubica, kubarasa amanywa y'ihangu. Uwabara amagambo yavuzwe na Kagame, ijambo ku ijambo, yasanga ijambo riri rugero rusimbye andi yose.

Abiga iby'amategeko n'iby'ubutegetsi, bashobora gukora umukoro w'irangiza amasomo yo mukiciro cya gatatu (Thèse), ku mvugo ya Kagame. Nta na hamwe bazasanga yarigeze asohora mu kanwa ke : ubusabane, amahoro, ubwiyunge, ubumwe, n'andi magambo yose yerekana umutima utuje n'umutwe muzima.

Dore uko http://www.igihe.com kibagezaho amangambure y'umukuru w'igihugu

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article