Tumaze gushyiraho umuryango "communauté" w'abashaka ko mu Rwanda ibintu bihinduka. Uwo muryango twawuhimbye izina: Rwanda: bigomba guhinduka. Niba wumva ko udatekereza nk'abandi bose, niba wumva ibihe igihe cyacu kigezemo n'uburyo bamwe mu banyarwanda bitwaye bidahuje n'uko wowe ubyifuza, tukwifurije kuza neza.

Turahanira ko u Rwanda n'abanyarwanda bahinduka muri byose: mu mitekerereze, mu buryo tubona isi n'uko twibona mu isi, mu buyobozi, mu mibereho, ... muri make, turashaka gukora ibishoboka byose, no kuyoboka inzira y'umunezero.

 

Amarira twasutse arahagije.

 

Abavandimwe, inshuti n'abaturanyi twabuze barahagije.

 

Igihe cyo kwiheba kirarangiye,

 

Ubu dutangiye ibihe bishya.

Retour à l'accueil