Nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru http://www.inyenyerinews.org/ nacyo kibikesheje ibyatangajwe na radiyo http://www.blogtalkradio.com/radioitahuka, Majoro Rutayombya, wahoze arinda Generali Kayumba Nyamwasa, arikonkomora agacira ku banyarwanda ibihumbi n'uduhumbagiza bishwe mu ntambara nawe ubwe yagizemo uruhare.

Uyu Rutayombya, aya magambo y'urukozasoni, ubushinyaguzi no kubyina k'umubyimba w'abacakacumu babuze ababo, ayavugira hejuru y'igitabo cya Ruzibiza anenga cyane, yandagaza akagikuba na zeru.

Twibutse ko, uyu mugabo avugwa muri iki gitabo nk'umwe mu bamariye abanyarwanda ku icumu. Nta gitangaza rero kirimo ko abihakana ndetse akarengera akagisebya, akanasebya uwacyantitse.

Gusa ikibazo ni uko ibyo avuga nta gihamywa ashobora kubitangira, kandi uwo abivigira hejuru atakiriho ngo yisobanure. Ku buryo rero, ibyo avuga nta gaciro namba bigomba guhabwa! Ese kuki atabitangaje icyo gitabo kigisohoka?

Igitangaje ni uko uyu Majoro Rutayombya yitwa ko arwanya, abinyujije mu ishyaka RNC, ingoma mugenzi we Ruzibiza ashinja nyine kuba yaramariye abanyarwanda ku icumu. Ni ukuvuga ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi. Umuntu rero akaba yakwibaza ati : ese bamwe mu bayoboke ba RNC, bafitenye ikibazo n'ingoma, imiterere n'imikorere yayo, cyangwa bafitanye ikibazo n'umuntu umwe gusa bafitiye ishyari n'umujinya gusa.

Inkuru irambuye ku bushinyaguzi bw'uyu mugabo mushobora kuyisoma aha : http://www.inyenyerinews.org/truth-reconciliation/radio-itahuka-major-rutayomba-ntamuturage-wishwe-ninkotanyi-ruzibiza-yarabeshye/

Retour à l'accueil