Iyo Umukuru w'igihugu yohereza abana be kwiga mu bazungu, kuva no mu byiciro by'ibanze, bisonuye iki? Iyo hatarimo agasuzuguro k'uburezi bwo mu gihugu cye, haba barimo kwisuzugura no kwitesha agaciro ubwe kubera ubukolonize bukiri mu bwonko no mu mutima!

Ngo bucura bw'umuryango wa Kagame yarangije amashuri yisumbuye muri Amerika! Byumvikane neza, nta kibazo na kimwe biteye kwohereza abana be kwiga mu mahanga. Cyane cyane iyo igihugu kigomba guhaha ubuhanga n'ubumenyi buhanitse mu byo kidafitiye ubumenyi kandi kitazi. Uretse no n'icyo gihe, intego si uguhora cyohereza abana bacyo hanze, ahubwo ni ukujya kurahura ubwo bwenge n'ubumenyi noneho kikabuhanga iwacyo. Ni kimwe no gucirira itungo, imyaka, n'ibindi. Uri umuhinzi cyangwa umworozi, buri mwaka ukajya uhora uzabizira imbuto cyangwa itungo ryo kuragizwa, uba uri imbwa! Wenda n'iyo abantu batabikubwiye k'umugaragaro, ariko bagusekera mu bipfunsi!

Aha rero ikitumvikana na gato, ni ukuntu umukuru w'igihugu cyacu yohereza abana be bose kwiga mu mahanga, unahereye ku nyigisho z'ibanze! Ibi ni urukoza soni. Kuko turagiye mu magambo menshi, ibi bifite nibura ibisobanuro bikurikira, iyo ubikoze nk'umukuru w'igihugu:

-mu gihugu uyoboye, nta shuri narimwe rihari rishobora kukurera. Niba rero nta shuri na rimwe umukuru w'igihugu ashobora kwiringira ngo arishyiremo umwana we, ni ukuvuga ko uburezi bw'icyo gihugu ari hovyo! Bityo kwishongora no kwirata utanafite uburezi bushoboye kandi buhwitse bikaba rwose ari nk'indwara yo mu mutwe!

-usuzugura iby'igihugu cyawe, ukararikira iby'ahandi! Biratangaje, mu gihugu umukuru wacyo yirirwa yisararanga ngo abanyarwanda bagomba kwigira, kwiyemera no gukunda ibyabo, ariko agaca inyuma akajyana abana be kwiga mu bazungu. Ubwo si ukwemera ko abazungu bamurusha uburere? Ese, muri iyo gahunda ye yo kwigira, yananiwe kwubaka nibura n'ishuri rimwe gusa rishobora kumurerera, we n'ibindi bikomerezwa byohereza abana babyo mu mahanga aho kubarerera mu mashuri nyarwanda?

-ufite mu mutwe no mutima hakiboshywe n'imitekerereze n'imikorere ya gikolonize! Kubera ubukolonize, abirabura benshi, ndetse uhereye ku bayobozi babo, bakomeje gutekereza no kwibwira ko ibyiza byose bituruka ibuzungu. Ku buryo, aho guteza imbere uko bari n'icyo baricyo ngo babiheshe kwubahwa mu ruhando rw'amahanga, ingufu zose bazishyira mu kwihindura no gusa n'abazungu, abarabu, abashinwa, abahinde, n'ibindi ntazi.

Ni muri urwo rwego usanga aho kwubaka amavuriro akaze kandi akomeye no kwivanamo abaganga baminuje, bahitamo kujya kwivuriza mu mahanga. Aho guteza imbere no guheza icyubahiro umuco na gakondo byabo, bahitamo kuba abakirisitu, abayisilamu, n'ibindi byose bibaguye hejuru biyibagije ko ibyo byose ari imihango n'imigenzo y'abandi. Aho kubaka amashuri akomeye y'indahangarwa mu bihugu byabo, bohereza abana babo kwiga mu mahanga.

Ibyo byose babikora barimo guhunga mu by'ukuri icyo baricyo! Gusirimuka! Kuba umuzungu! Kuvuga ururimi rwawe uruvangavanga, cyangwa kutaruvuga rwose, bigushyira mu rwego rwo hejuru! Ngako akaga k'abanyarwanda n'abirabura: kwigirira isoni n'ikimwaro ubwabo!

Ibinyamakuru byo mu Rwanda byavuze kuri iyi nkuru :

http://ukwezi.com/mu-rwanda/3/Bucura-mu-muryango-wa-Perezida-Paul-Kagame-yarangije-amashuri-yisumbuye

Retour à l'accueil