Byaragaraye kandi byarumvikanye ko abayobozi benshi bo mu Rwanda ari ibisambo, ibisuma n'abajura kabuhariwe! Igitangaje ariko kurushaho, ni uko muri iki gihugu hari abantu basa n'aho barusha ingufu ubutabera, bityo bakaba bari hejuru y'amategeko! Nyamara ngo hari urukuta ntarengwa rw'amategeko da!

Mu myaka yashize, ijambo ryari rigezweho mu kanwa ka Kagame nk'uko abapfumu be b'abanyamerika n'abongereza bari baramutegetse kubiririmba ryari "gudu gavanansi"! Ubuyobozi bwiza. Maze mu manama akoze yose, imihuro yose akoze n'abaturage, ibiganiro byose agiranye n'abanyamakuru, iryo akarigarukaho kenshi kandi akarishimangira. Akabue kwe, "gudu gavanansi". Iterambere ry'u Rwanda? "Gudu gavanansi"! Ntiyashoboraga kurangiza ijambo cyangwa ikiganiro atavuze "gudu gavanansi" inshuro nyinshi cyane, nka kasuku isubira mu ijambo yigishijwe!

Muri "gudu gavanansi" hari kwubahiriza amategeko y'igihugu, kwubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu, kutagundira ubutegetsi, kutarya ruswa, kudashura umutungo w'igihugu, n'ibindi byinshi bisa nabyo! Hashize igihe rero perezida Kagame atagihingutsa iri jambo mu kanwa ke. Birumvikana, muri ibi byose bivuzwe hejuru, nta na kimwe we ubwe yakurikije, byose yarabihonyoye. Kugeza cyakora, abanyarwanda babiryamiramo bari barabyohoreye, ariko ejobundi mu muhuro wa Rwanda Day wabereye i Gand mu Bubiligi biyemeje kumutamaza, no kwamagana gahunda y'ubujura y'abategetsi bamwe na bamwe bakomye! Uretse ko batakambiraga umutware w'abajura!

Nk'uko mushobora kubyumva muri aya mashusho, bamwe mu banyarwanda batakiye perezida Kagame, kubera kwibwa no kunyanganyanywa na bamwe mu bayobozi yishyiriyeho. Ariko aba ni abatinyutse! Nk'uko tudasiba kubyumva, mu gihugu hose abaturage bakomje kwamburwa utwabo, cyane cyane amasambu. Kagame rero akaba adahishuriwe ibyo atari azi, dore ko ariwe mutware w'abajura bo mu gatsiko ke! Imiyoborere myiza rero yahoraga aratira abanyarwanda, bamwumvishije ko ari amashyengo, ko nta ihuriye n'ukuri! Abayobozi benshi ni ibisambo, abajura gusa gusa!

Cyakora sinarangiza ntagaye ikintu kimwe, Kagame yagize ingeso : kudaha abanyarwanda umwanya wo kuvuga ibibazo byabo ngo babirangize, ngo binigure. Kubaca mu ijambo, nk'aho aba asa n'urambiwe ko bamugezaho ibibazo byabo. Birutwa n'uko atatanga kiriya gihe cy'ibibazo!

Retour à l'accueil