Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi na DMI, sisitemu yabo iramugaza ubwonko bw'abanyarwanda. Ni uburozi bwonona cyane ubwonko bw'abanyarwanda, ndetse ikaba yarabufasheho ingwate!

13 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ni akumiro! Simfite amagambo yo kubivugamo ariko ndagerageza! Urwego abanyarwanda bagezeho bahinduka amadebe, rurenze ibyo dushobora kwiyumvisha byose. Ndakoresha ijambo amadebe, kuko amadebe aho ari hose, n'igihe cyose agira urusaku rumwe! Niyo wahindura imirishyo inshuro igihumbi, urusaku rw'idebe ntiruhinduka. Abenshi mu banyarwanda bahindutse amadebe rero. Ntibishoboka kunenga icyo ari aricyo cyose, kivizwe n'ubutegetsi cyane cyane na Kagame. N'ubwo amagambo ye arangwa akenshi n'ubucurame, ubugome n'ibindi bidakwiye umukuru w'igihugu, ariko intozo ze, ziyafata nk'ivanjili!

Jye ku giti mfite ikibazo ko Kagame azasiga abanyarwanda bose baramugaye mu bwonko. Kuko n'ubu iyo wumvise ibibavamo, ibyo bandika n'ibyo bavuga, wagirango bafitanye ikibazo n'ubwonko, no kubukoresha akazi kabwo arikwo ko gutekereza. Gutekereza no gufata ijambo ukavuga icyo utekereza, igihe ushatse, aho ushatse, mu buryo ushatse. Ibi amadebe ya Kagame ntabikozwa! Kwitekerereza, wagirango bibatera umutwe no guhinda umushyitsi. 

Muri iyi minsi ishize ya Rwanda Day, nagiye nsohora utunyandiko mvugamo uko mbibona. Akenshi nanengagamo Kagame na systeme ye muri rusange, kandi nkisobanura. Ariko kubera ibyo, sinababwira uburyo nanyagiwe n'amadebe ye! Abantu amagana n'amagana bose bavodavoda amanjwe amwe : "twebwe abanyarwanda tuzi aho yatuvanye", "turiteza imbere", "tuzi aho mwadusize muri 94", "mwasize murushenye none twebwe abanyarwanda turimo turarwubaka!", "mwa nterahamwe mwe", "murasebya leta", mufite ingengabitekerezo", "mwanga umukuru w'igihugu", "murasebya umukuru w'igihugu", n'andi manjwe menshi! Muri ibyo byose nta n'ugeregeza kumvuguruza.

Cyakora jyewe aya magambo banyandikira, nyasomamo amacakubiri yabarenze, irondakoko ryabasaritse, kandi ngo turi mu Rwanda rwiyunze, rutakibarizwamo amoko! Nazabigarukaho ubutaha.

Gusa aho ibintu bihagaze ubu, ni ukuvuga ngo, ntibishoboka kunenga ikintu icyo aricyo cyose muri iki gihugu. Tugomba guhora dushimagiza, dukoma mu mashyi mu mafuti n'amanjwe ayo ariyo yose. Nawe se ngo ndavuga ibibi gusa, ngo sindebe ibyiza bagezeho! Nyamara ibyo byiza nibyo byirirwa biririmbwa hose! Kandi ugasanga ku ruhande rumwe baremera nyine ko ibyo bibi biriho, ariko ku rundi bakabitera utwatsi. Biragoye kwumva imiterere y'ubwonko bw'abanyarwanda muri iki gihe cy'ingoma ya FPR-Inkotanyi! Niba bafitanye ikibazo no gukoresha ubwonko bwabo, kuki bagomba kubiziza ababukoresha? Ni nk'aho baziza abafite amaguru kugenda, kuko bo birirwa bizingiye mu nzu badashaka kuyakoresha!

Kagame rero na sisitemu ye baronona cyane ubwonko bw'abanyarwanda batubuza gutekereza: bityo mu gihugu nk'iki, ubwenge ntibushobora gutera imbere, kuko nta bushakashatsi bushobora kubaho mu nzego zimwe na zimwe nk'Ubukungu, Ubuyobozi, Imbonezamibano, n'ibindi. Muri izi nzego, ibiva ku rubuga rw'ubushakashatsi, akenshi biba bivuguruza cyangwa bitandukanye gato n'ibyo leta ivuga cyangwa ishaka. Igihugu nk'iki kandi, nta banditsi bahanitse gishobora kugira, kuko buri mwanditsi ategerezwaho kuba umwidishyi! Nta munyabwenge cyangwa umunyabitekerezo wigenga gishobora kugira, kuko buri wese aba ategetswe gucinya inkoro ngo aramuke!

Kagame na FPR bafasheho ingwate ubwonko bw'abanyarwanda barimo kwonona rwose. Twibutse ko ari abayobozi ubwabo bashishikariza intorehamwe zabo kurwanya ngo abanenga leta mu buryo ubwo aribwo bwose !

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article