Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ku bafana ba Kagame n'intorehamwe ze, dore Rwanda Day mukunda uko yagenze...

11 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Intorehamwe ntizikunda kureba uruhande rw'umwijima rw'umutware wazo n'ibikorwa bye bibi! Zimaze iminsi zinyanjamye ndetse rwose zimbaza nta soni ngo kuki ndeba ibibi gusa! Mu kibazo cyazo ugasanga nyine zemera ko ibibi tuvuga biriho kandi ari ukuri, ariko mpaka ndende zikurura zikabihakana!

Biragoye kwumva neza imiterere y'ubwonko bw'intorehamwe rwose: muri aka kanya rero, niyemeje kuzereka ko ntaga umwami wazo nk'umuntu, kuko ntacyo dupfa, ariko ko ntemera na gato imyitwarire n'imigirire ye nk'umuyobozi. Kuko urebye amarorerwa abera mu gihugu cyacu, Kagame n'ubutegetsi bwe ni agatsiko k'abahatozi rwose. Psychopathes nk'uko babita mu gifaransa. Niyo mpamvu ntashobora kumujya inyuma no kumukomera amashyi. Sinanamwegera kuko ashobora kuba anuka ubutumbi, urebye amaraso ahora yivurugutamo.

Abafana be rero muryoherwe!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article