Ejo, twababwiraga uburyo Rwanda Day yari mu gihirahiro, kuko n'abagombaga kuyijyamo nk'uko babigejeje ku Ijwi ry'Amerika Radiyoyacu, batari bamenye aho bazahurira. Ubundi byari biteganyijwe i Buruseli, ariko kubera ikmwaro no guhunga abanyarwanda, baromonganye bajya guhurira mu mujyi wa Gand, mu ibanga rikomeye.

Ariko nk'uko mu byibonera mu mashusho, imprimbanyi za demokarasi zari ziryamiye amajanja, zabasanzeyo. Ni igisebo gikomeye cyane kuri Kagame, ni agahinda, ni akumiro, ni akababaro kenshi, kubona ahura na bamwe mu banyarwanda, fan club ye, igihe abandi bari hanze bamukomera, bamuvugiriza induru nk'igisambo.

Ikindi cyaragaragaye mu ruzinduko rwa Kagame i Buruseli, ni uko yasuzuguwe bikomeye : abamutumiye, ntibamwakiriye aho basanzwe bakirira abashyitsi b'imena bitumiriye nyine, ni ukuvuga ku kicaro cya Union Européenne. Ahubwo bamujyenye ahantu mu manegeka atazwi. Ikindi ni uko atakiriwe n'Umwami w'ababiligi. Na ministri w'intebe wamwakiriye, byari ukwifotozanya gusa, kuko bamaranye akanya gato cyane.

Muri make rero, umenya perezida Kagame, mu by'ukuri yaratumiriwe kwerekwa ko kubera imyitwarire ye, atakifuzwa mu ruhando rw'abagabo.

Retour à l'accueil