Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Rwanda Day mu gihirahiro ! Aho Perezida Kagame yabaye gatamiryango na gasenyabumwe by'abanyarwanda

9 Juin 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ejo ni umunsi wa Rwanda Day. Rwanda Day ikaba ari umuhuro Kagame agirana n'abambari be, abo batavuga rumwe bagahezwa. Hashize igihe, Rwanda day itagenda neza, Kagame n'abambari bagomba kwihishahisha ngo abo batavuga rumwe batamenya aho bahuriye.

Ariko noneho iyi yo mu bubiligi yo irasa rwose n'intambara hagati y'abanyarwanda, ibi byose bitewe n'amacakubiri ya Kagame. Nk'uko byumvikana mu majwi ya VOA hejuru aha ba nyirukujya muri Rwanda Day bari mu gihirahiro, umenye batanizeye ko iri bube! Byari bishekeje iyaba bitari biteye agahinda, kubona abana b'u Rwanda barebana ay'ingwe bene aka kageni, byose bitewe n'umuntu umwe, ubundi wagombye kubahuza!

Cyakora ikigaragara cyane ni uko ubu ubwoba bwahinduye uruhande. Kagame n'intorehamwe ze, bafite ubwoba pe! Kuko bagombye no guhishira aho bazahurira ngo batazaturumburwayo! Nta kundi byagenda rero, Kagame agomba gusarura amacakubiri yabibye mu banyarwanda. Abirirwa baririrmba ubumwe n'ubwiyunge, bazabanze basubire mu ndahiro za FPR. Ni gute ishyaka rishobora kwihandagaza rikita abanyarwanda abanzi ngo n'uko bataririmo? 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article