Kuri uyu wa 2 mutarama, nyuma y'iminsi ine abapolisi barashe umunyamategeko Toy Nzamwita, polisi y'igihugu yatangarije abanyamakuru ko kumurasa, ariwo muti wonyine bari basigaranye ngo bamuhagarike. Ibi ntabwo aribyo, kandi ntibishoboka. Guhagarika umuntu uri mu modoka, ntibigoye: birahagije kurasa mu mapine cyangwa muri moteri. Naho kurasa uyitwaye ni ubushake bwo kumuhitana gusa. Niyo abashije gucika, birahagije gufata numero za pulake y'imodoka. Nta mpamvu n'imwe isobanura kumwica.

Uyu mugabo nta ntwaro yari afite. Yari umwe. Abapolisi bashobora kumufata mpiri bakamukanyaga. Kuvuga ngo kumurasa mu cyico nibwo burya bwa nyuma bari basigaranye, batanerekanye uko bageregeje ubundi bwose bukanga, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Nta kuri kurmo, ni ukurimanganya.

Polisi y'u Rwanda, mu burere bwayo no mahugurwa yayo, ntakindi yigishwa uretse umuco n'akamenyero ko kurasa kandi bakarasa mu cyico. Ibi biri muri kamere yayo kuko ari n'abayobozi bakuru b'igihugu ubwabo, bayibateramo. Mwibuke imvugo za Kagame, mwibuke imvugo za ministri we Kaboneka, mwibuke imvugo z'abayobozi bose bazenguruka intara z'u Rwanda. Ubutumwa bajyana hose nta bundi : uzanyeganyega tuzamurasa! Umuginga uzakoma, tuzamurasa ku manywa y'ihangu!

Aho kubeshya rubanda - kuko niba ari ibyo bazajya bahora babeshya kugeza ibinyoma byabo bibarenze, kugeza nabo impfu bagaburira abandi zibagezeho - igikwiriye ni uko yicara ikibaza ku mikorere n'imyitarire yabo isa n'iya agatsiko k'abicanyi, igashyira agatima impembero, igatangira kwimenyereza kwubaha no kwitarariraka ubuzima bw'umuntu uwo ariwe wese. Kwubahiriza amategeko ntibishobora gusobanura namba kwiha gucuza ubuzima umuntu, n'ubwo yaba ari umunyabyaha ruharwa.

Nibemere ko ibyo bakora babikora wenda batabishaka ariko ko bakurikiza amabwiriza bahabwa. Ko babikora ari ubutumwa bahawe. Ese kuki kugeza ubu nta mupolisi wari bwahanwe kubera ko yishe umuntu"atabishaka" da! Umunyarwanda wundi uwo ariwe wese iyo akoze ikosa niyo byaba bimugwirirye - wasanga wenda na Nzamwita ariko byari byamugendekeye - arahanwa! Nyamara umupolisi we urasa mu cyico, ahita ahabwa agahimbaza musyi!

Retour à l'accueil