Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umunyakuru Robert Mugabe, bita Bob, arazira kuvuguruza, kunenga no kujora Kagame na FPR-Inkotanyi. Muri iki gihugu, buri wese ategerezwa gutera intero imwe! Wanyuranya ukitwa umwanzi, umugambanyi cyangwa umusazi ugomba gukurikiranwa!

2 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Uyu munyamakuru Robert Mugabo aratotezwa kubera kwanga kuba inkundarubyino, inkomamashyi n'umwidishyi. Arazira kwanga kuba umuzindari usubiramo nka kasuku imvugo z'abategetsi.

Robert Mugabe, bahimba Bob, ni umunyamakuru uwana inkundura mu burenganzira bwo gutekereza akiterereza nta wumutekereteje cyangwa ngo amutekererezemo. Muri urwo rwego niwe munyamkuru wenyine mu Rwanda unyuranya rwose n'imvugo yeze hose yo kwamamaza perezida Kagame aho ariho hose n'igihe bitari ngombwa.

Abanyarwanda bose tuzi uburyo umukuru w'igihugu cyacu akunda ibisingizo bya buri kanya. Kwumva abantu hirya no baririmba urukundo bamukunda. Kwumva bamusenga nk'Imana! Hagati aho, ibintu byinshi, mu nzego zose ugasanga byifashe nabi cyane. Ibi rero nibyo Robert Mugabe arwanya n'ingufu ze zose. Yanze rwose kuba inkundarubyino, inkomamashyi n'umwidishyi. Ibi nibyo bimuviramo gutotezwa.

Imwe mu mizindaro y'ubutegetsi yiyita Peter Mahirwe ku mbuga mpuzambaga, iratugezaho ibyo polisi ivuga ku kibazo cya Mugabe! Ngo bafite "inshingano nk’abashinzwe iperereza kuguhamagara tugusaba amakuru, dushobora kuguhamagara kuko tugukekaho tukagukurikirana, dushobora no kuguhamagara kubera ko uri umutangabuhamya, kubera iki umuntu yitaba kuri polisi bikaba ikibazo?” Yongeraho ngo " turamuhamagara, turamubaza ariko biracyari ibanga kugeza igihe bizahindukira icyaha. Umunsi byahindutse icyaha tukabona ko ari icyaha, uwo bizaba bireba icyo gihe tuzamubagaragariza tubabwire tuti muri ya makuru ukekwa ni uyu, arakurikiranwaho icyaha runaka.

Ibi ni amangambure. Icyo Robert Mugabe azira ni ukutaba mu murongo nk'izindi ntama zose za Kagame. Ni ikubaza ibazo abandi bose batinya. Ni ukunenga ibyemezo cyangwa ibikorwa bimwe na bimwe bibangamiye abanyarwanda kandi binyuranyije n'amategeko. Ni ukwamagana imyitwarire n'imikorere mibi y'abategetsi. Dore icyo azira nta kindi.

Uyu munyamakuru wigeze kuba umusirikare wa FPR Inkotanyi, iyi nyotz yo kwisanzura no kutanigwa n'ijambo yamubanye ndende, ku buryo byanateye urujijo mu bandi banyarwanda. Kuko tumenyereye ko nta wukopfora mu gihugu cyacu, ivugavuga rye ryeteye benshi ubwoba, banangira kwibaza niba adakorera leta yamushumuye kugirango areshye abasanzwe bazwi ko batavuga rumwe nayo. Ariko ikigaragara ubu - cyeretse bibaye iby'ikinamico ryo mu rwego rwo hejuru - ni uko uyu mugabo arimo gukorerwa ibikorerwa abapinga ingoma ya Kagame bose.

 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article