Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

U Burundi mu nzira zo guca umubano burundu n'u Rwanda?

4 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Ku bijyanye n’umubano uri hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ikintu cyose kigira intangiriro kikagira n’iherezo. U Burundi ntibwigeze bushotora u Rwanda kuva na cyera, ibibazo hagati yacu bizanwa n’u Rwanda, ingero z’ibyabaye mu bihe byashize zirahari, n’ubu hari intwaro zafatiwe mu Burundi kandi inyinshi zaturutse mu Rwanda. Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ntumeze nabi cyane, Abarundi hari ibyo bagurayo nk’uko nabo hari ibyo bagura inaha iwacu. Gusa niba u Rwanda rudasabye imbabazi ku byo rwakoze mu Burundi muri 2015 na 2016, tuzaca umubano burundu, ubuhahirane bwose tubuhagarike

Pierre Nkurunziza

Nk'uko bigaragarira mu aya magambo asoza umwaka w'2016 ya Pierre Nkurunziza, perezida w'u Burundi, umubano w'u Rwanda n'u Burundi ushobora gusubira i rudubi cyane, ndetse ibihugu byombi bikaba byawucana burundu.

U Burundi ntibwahwemye kwagiriza u Rwanda kubushotora no gushyigikira abateza umutekano mucye ku butaka bwarwo. U Rwanda narwo rwakunze kuvuga indimi ebyeri kuri iki kibazo. Ku ruhande ruhakana uruhare urwo arirwo rwose mu bibazo by'u Burundi, ku rundi abayobozi, ndetse ku isonga yabo perezida Kagame, ntibatinye kugaragaza ko bari ku ruhande rw'abarwanya ubutegetsi mu Burundi.

Raporo nyinshi ndetse n'amaperereza menshi yerekanye ko u Rwanda rutoza impunzi imirwano ya gisirikare. U Burundi rero bushobora kuba bumaze kurambirwa ako gasomborotso, akaba ariyo mpamvu bushaka guca umubano burundu n'u Rwanda.

Ni gute tuzubaka ubumwe bw'afrika, mu gihe tutabashije kwunga ubumwe n'abaturanyi?

 

Kubifuza kwiyibutsa uko uko byatangiye, dore zimwe mu nyandiko n'amashusho twababonye.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article