Ejo bundi, umuryango w'umukuru w'igihugu (Kagame n'Umugore we) - twaboneyeho no kubona ko ubu muri iki bahararanye cyane mu gihe mu minsi ishize barabanaga ay'ingwe - yakiriye abana 200 kubifuriza Noheli Nziza n'Umwaka mushya muhire... Abo bana ngo bakaba bari bahagarariye abana bose b'u Rwanda. Ni byiza, ni umuco mwiza guhura n'u Rwanda rw'ejo, ni uburyo bwo kubereka rugali!

Mu ijambo Umukuru w'igihugu yabwiye abana yabibukije gukomera k'umuco wacu! Ariko aha niho jye hambereye ikibazo. Umuco w'abanyarwanda ni uwuhe? Noheli irihe mu muco w'abanyarwanda? Muri uriya muhuro, nahabonye amashusho atangaje, cyane cyane ishusho y'umusaza w'umuzungu bita ngo "Père Noël". Urebye kandi ingano y'iyo shusho n'aho yari yashyizwe, rirasa n'aho ryari izingiro rya biriya birori! Uretse imivugo y'abana, imbyino n'uturirimbo, nta kindi kintu cyari gihari cyibutsa umuco w'u Rwanda. Imitako yose ni iya kizungu. None se umuco n'agaciro k'abanyarwanda umukuru w'igihugu avuga ni uwuhe, ushingiye kuki. Cyakora twibutse ko ubu buhumane bw'umuco w'Afrika, si umwahariko w'abanyarwanda, ibihugu byose by'abirabura byemeye rwose guta umuco wabyo, byitsindira k'uwabazungu : ubu iminsi yose mikuru yose y'abazungu isigaye yizihizwa muri Afrika kurusha kwa beneyo! Ni akaga! Barangiza ngo banze ubukolonize n'agasuzuguro nyamara aribo ubona n'aho biziritse kuri ubwo bukolonize.

Niba abayobozi bacu bashaka ko guteza imbere no gushimangira umuco n'agaciro by'abanyarwanda bagomba guha intera idasanzwe iminsi mikuru n'ibirori bihuje n'umuco wa kinyarwanda, nk'umuganuro. Kuko byo bifite icyo bisobanuye k'umunyarwanda. "Père Noêl" se asobanuye ku banyarwanda? Umwanya we mu muco w'abanyarwanda ni uwuhe?

Ikibazo cy'umuco nyarwanda kiri mu bidukomereye, nyamara ntabwo kitaweho : indimi mvamahanga mu gusimbura ikinyarwanda mu nzego z'ubuyobozi, bisa n'ibyerekana koubuyobozi atari ubw'abanyarwada! Inyito z'ibintu byinshi mu gihugu usanga ziri mu ndimi mvamahanga. Amadini mvamahanga aza gukoloniza imitwe n'imitima y'abanyarwanda...n'ibindi byinshi! Ibi byose nibikomeza uko biri, mu myaka 20 iri imbere, ikitwa u Rwanda gishatse cyazanahindura izina, kuko nta munyarwanda uzaba ukiriho!

Retour à l'accueil