Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Perezida Paul Kagame yatuzaniye amajyambere mu nzego zose, n'ubucuruzi bw'ibitsina by'abali n'abangavu b'u Rwanda biri mu mihigo ye!

5 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Abali n'abangavu b'abanyarwanda bahindutse ibicuruzwa mu Rwanda rwa Paul Kagame!

Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi na Kagame ayobora igihugu, ishyano ryaguye ku Rwanda n'abanyarwanda ngirango nta mugagahuzi n'umwe warikagira. Umenya igihugu cyacu ubu cyarahanzweho n'abazimu ba rwubikira! Tubivuze mu rurimi rw'amayobokamana yaturutse ahandi yicucitse mu Rwanda, twavuga ko igihugu cyacu n'abagituye bose bahanzweho n'amashitani cyangwa imyuka mibi kuva icyo gihe! Ku buryo n'uwazana abanyamadini bose bari muri iki gihugu ngo bagisengere, barukane ayo mashitani, ntibabishobora! Hagati aho, twakwibaza n'impamvu uko iyobokamana mvamahanga rigenda ryigarurira abanyarwanda, ari n'ako amahano y'akatarabineka iwacu agenda yiyongera? Ese aya madini yigisha koko inzira y'Imana? reka ibi tubisukira aha, cyakora basomyi mu byibazeho mubizirikane!

Tugaruke rero k'unkuru yacu y'umunsi! Ubu muri iki gihugu cyacu, twese dukunze kwumva no kubona nk'igihugu cyatowe n'Imana ngo kiyibere Ingoro y'uburaro, inkuru igezweho kandi ivugwa cyane n'uburaya! Ariko bwa buraye bupanze nk'imishoro y'ubucuruzi. Ubu abali b'abanyarwanda, nako ibitsina byabo, byahinduwe ibyashara nk'ibindi, baracuruzwa nk'uko amashaza cyangwa ibishimbo bicuruzwa mu isoko! Ngo iby nabyo biri mu majyambere Kagame yazaniye abanyarwanda, wagirango niyo abashoramali basariye kwubaka amahoteli. Ni uko mu maguru y'abaali n'abangavu b'abanyarwanda harimo byashara ikomeye cyane kandi izana akayabo!

Ku mbuga nkoranyambaga hari hamaze iminsi haradutse ijambo "ikiryabarezi": ubu niho ncyumva neza icyo risobanuye ku banyarwanda. Ubu rero, abasambanyi n'ibiryabarezi bicuruza abali n'abangavu b'abanyarwanda, bashobora kuba bakomera amashyiPaul aabazainye ayo majyambere yabakuriye mu bazungu! Ariko, niba atari mu magambo gusa, tuzi ko Umukru w'Igihugu cyacu akomeye cyane kuri gahunda y'Agaciro no Kwigira. Ubucuruzi wenda bushobora kuba guhuza n'uburyo bwo Kwigira,ariko butandukanye cyane n'Agaciro k'abanyarwanda. Birababa u Rwanda rwogye ku isi yose nk'igihugu gicuruza abali n'abangavu bacyo. Twizere ko azahagurutsa inzego zose zibishinzwe, zikabuagarika ndetse n'ababukora bakabihanirwa.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article