Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Amatora y'umukuru w'igihugu mu w'2017, abanyarwanda dukwiye kuyakwepa cyangwa kuyaburizamo!

7 Décembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Amasezerano atanu, ibinyoma bitanu! Umuntu w'umugabo asubira ku ijambo yatangiye mu ruhame ate? Kuki umuntu abeshya nta wubimuhatiye. Ibintu byose Perezida Kagame avuga muri iyi mashusho n'amajwi yabirenzeho. Ese yaba yaribagiwe ibyo yivugiye ubwe, ntawe uri kumwica urubozo?

Umwaka utaha, mu Rwanda hazaba amatora y'Umukuru w'Igihugu. Ariko aya matora nta kamaro atumariye. None se aya matora azaba ari ay'iki? Niba Kagame adafunguye imiryango ngo aba batavuga rumwe nabo biyamamaze mu bwisanzure, ntacyo bimaze kuyategura no kuyakoresha, uretse gusa gukamya umutungo w'igihugu.

Ndetse, icya mbere na mbere abanyarwanda bagomba kwibuka no kuzirikana, ni uko perezida Kagame ari umubeshyi kabuhariwe, umubeshyi urusha kibeshyumuhanga. Munyandiko zinyuranye twakoze muri iyi minsi, terakanye uburyo Kagame abaeshya nk'uko ahumeka, bityo akaba nta kizere akwiye kugirirwaNtiyemera demokarasintiyemera amatorantiyemera impaka n'ibitekerezo binyuranye n'ibye, mbese ni umuntu wikorera ibyo yishakiye. Nta n'ubwo yubaha amategeko y'igihugu, bisobanura ko asuzugura abanyarwanda.

Kuva yakwicara ku ntebe y'umukuru w'igihugu mu buryo bw'amanyanganya, ntiyigeze akoresha amatora asobanutse. Yatoteye abashobora kumubangamira bose, abo atishe arabafunga. Umuntu akibaza impamvu akora ibyo byose kandi atorwa mu kigero cyirenze 90%!

Ubu rero ngo, abanyarwanda barashyuhaguzwa, barambijwe ni uko uyu mwaka w'2016 utarangira vuba, ngo 2017 uze batore Kagame. Niba amatora agomba gutegurwa no gukorwa nk'uko bisanzwe, ntacyo bimaze kuzapfusha amafaranga ubusa no gutesha igihe rubanda ngo barajya gutora. N'ubundi Itegekonshinga ryarahinduwe, rirmudoderwa ngo akomeze. Ibyiza kandi bifite injyana isobanutse, ni uko umunsi Kagame yarangije manda ye, yahita akorerwa ibirori byo kwimwika no gukomeza. Naho ubundi, ibindi byose ni ikinamico.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article