Ishema Party Abataripfana niryo zina ryabo. Ni ishyaka ry'abiyise insoresore zidakozwa gukorana politiki y'abasaza. Izi nsoresore rero zidafite inararibonye na mba muri politiki, zikaba ngo ziyemeje gutaha mu Rwanda guhangana na perezida Paul Kagame mu matora ataha y'umukuru w'igihugu. Ubundi bari basanzwe bakorera politiki mu mahanga, kimwe n'abandi banyamashyaka menshi. " Bakimara gutangaza icyemezo bafashe, umwe mizindaro ya FPR-Inkotanyi, yahise itangaza ku rukuta rwayo rwa Facebook aya magambo " Mu Bufarana hari ishyaka ryitwa Ishema Party (Abataripfana Ishemaparty) bayobowe n'umugabo wahoze ari padiri uzwi ku izina rya Thomas Nahimana ubu bamaze kwemeza ko bazaza mu Rwanda taliki ya 23.11.2016 ikizaba kibazanye ngo ni uguhangana na H.E Kagame Paul mu matora y'umukuru w'igihugu azaba umwaka utaha 2017.

Iri shyaka ritazwi na benshi ariko bake barizi bemeza ko ari ishyaka rishingiye ku bagabo bimakaje ivangura n'amacakubiri imbere ku buryo ngo gahunda yabo izaba ibazanye harimo icyo ubwabo bise ''Revolution Hutu'' (...) Undi muzindaro wiyita Fox Rutinwa wahise wungamo uti : " IKIRYABAREZI gihagarariwe na Nahimana Thomas , Nadine Kasinge na Jeanne Mukamurenzi bahimbye Abataripfana Ishemaparty ariko foundation yaryo akaba ari CDR, batangaje italiki bazaziraho mu Rwanda gusoza umugambi CDR yateshejwe mu 1994. Si ubwambere batanga italiki,si ubwa kabiri,bahora baca igikuba kugirango bakusanye inkunga mu bikorwa bo bita "Gusezera kubo bataramukije" bikarangira icyo basabiye inkunga batagikoze,ubundi bakarya iraha kakahava! N'ubungubu rero mbahaye intego : Ikiryabarezi ishema partyntawugihagarariye muzabona i kigali ku italiki batangarije Rukurikirizindi. Nihagira uwo mubona ntimuzongera kumbona kuri uru rubuga.

 

Ng'uko rero uko bategerejwe aba bavandimwe b'abanyarwanda bifuza kujya guharanira ubutegetsi bwisesuye mu Rwanda. tubifurije ishya n'ihirwe...

 

Retour à l'accueil