Perezida Paul Kagame n'umuturanyi we Pierre Nkurunziza babaye bamwe - niba ataribo ba mbere - mu bakuru b'iibihugu ba mbere muri Afrika, bashyikirije ubutumwa bw'ishimwe kuri perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mushya watowe, ariwe Donald Trump!

Birashekeje! Birashekeje kubona abanyagitigu, cyane cyane nka Kagame, aribo bitanguranwa gushimira umugabo warawanye inkundura ya demokarasi, agatsinda amatora nta gufifika. Donald Trump, ibyo bamuvugaho byose, akenshi binatewa n'amagambo cyangwa imyitwarire ye, nta wamujoroa ku nkundura yarwanye, gushyika atsinda amatora. Uyu mugabo, nta bambe yagiriwe, nta wutamuteye imijugujugu: ndetse n'ishyaka rye, uhereye ku bihangange byose byari birigize, ryamukuyeho amaboko. Ariko yarwanye inkundura ararsinda. Kandi nawe ntiyigeze ategera umusaya gusa abo bari barahanganye, akenshi ninawe wabashotoraga! Ndetse nk'uko bisanzwe, amatora y'Amerika yarenze imipaka asakara isi yose: isi yose yavumiraga ku gahera Donald Trump, ikaramya Hillary Clinton!

Ariko ibyo byose byarangiye nta wuguye undi mu ngoto, kandi uwo bibwiraga ko adashobora gutsinda niwe watsinze. None inkora masaraso zo m biyaga bigari ngo nizo zitanguranyijwe ku musimbura, zo zitinganira namba abazivugura!

Kagame w'umubeshyi ngo arashimira umuntu umaze kwitsindira amatora yiyushye akuya! Twibitse Kagame uyu, yihanye ubutegetsi buhoraho anyuranyije n'amabwiriza y'itegekonshinga, ku buryo byanabaye ngombwa y'uko acabiranya, maze akarihindura ngo rihura n'inyungu ze! uretse kandi no kunyuranya n'itegekonshinga, yanyuranyije n'ijambo we ubwe yavugiye imbere y'abanyarwanda!

Retour à l'accueil