Bije ari k'igisubizo ku cyemezo cy'Ubufaransa cyo gusubiramo ipererza ku ihanurwa ry'indege ya perezida Habyalimana Yuvenali. Iyo ndege yaguyemo abari bayirimo bose, barimo Habyalimana ubwe, perezida w'u Burundi n'abari babaherekeje bose, ndetse n'abafaransa barimo abapilote bayo.

Mu kwihimura rero, u Rwanda rwagaragagaje urutonde rw'abasirikare bakuru b'abafaransa baregwa kuba baragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi! Gusa icyo muntu yakwibaza, ni kuki abayobozi b'u Rwanda batigeze nibura basohora impampuro zo kubafatisha muri iyi myaka yose ishize? Kuko batarezwe mu nkiko z'u Rwanda ngo baburanishwe n'ubwo baba badahari? Kuko batarezwe mu nkiko z'u Bufaransa - aho u Rwanda rufite abafana benshi - cyangwa mu nkiko mpuzamahanga?

Hibutswe ko intandaro y'amadidane y'amadidane hagati y'u Rwanda rwa perezida Kagame n'Ubufaransa ari uko ngo u Bufaransa bwafashije ingoma ya Habyalimana mu ntambara yarwanaga na FPR-Inkotanyi, ndetse ngo bukaba bwarahungishije interahamwe muri Kongo. Ibi bikaba byahanaye u Rwanda urwitwazo rwo kurimbura impunzi z'abanyarwanda bari muri Zayire ariyo yahindutse Kongo

Retour à l'accueil