Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Ese abayobozi b'u Rwanda basigaye bagira isoni z'amagambo y'Umukuru w'Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame? Ijambo " namwica" yavugiye imbere y'uruburuko ubushize, RTV yararinyonze!

11 Novembre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Bisa no kwisama warangije gusandara! Mu isoza ry'itorere, imbere y'urubyiruko rwinshi cyane, Perezida Kagame yari yabahaye impanuro n'inyigisho zo kwica! Kwica uwo ariwe wese wanze kuba inkomamashyi. Umukuru w'igihugu yari yanabahe rwose urugero rw'ibyo ubwe we yakora ngo hagize umusebereza inzu! Amagambo y'urukoza sono k'umukuru w'igihugu nkawe yari yahavugiye, yari yateye urunturuntu, n'ubwo abanyarwanda bamumenyereye! Ibi bikaba rero wenda ariyo mpamvu ijambo barikubuye, bakaricenshura bakayungurura, maze aho yabwiraga abo bana ko we uwamukorera ku nzu yamwica, ko we nta soni bimutye! Ndetse akwongera ho ati "munyumve neza!" Ibi ndabibabwira kugirango "mubyiyumvemo"! Muri macye ndo bamwigane ababere urugero, batere akarenge muke, bakore nkawe nabo bicane!

Cyakora abihaye gukubura no kungurura amagambo ya Kagame ni abo kubabarirwa. Kuko niba babitangiye, bagomba gushikama bagashira imitsi, kuko bagomba kuyungura amagambo yose yavuze, n'ayo azavuga! Nyamara nk'uko buri wese abizi, igihe cyose Kagame yabumbuye umunwa abwira abanyarwanda, buri gihe cyose cyakangishije kwica, cyangwa arabyigamba, iyo atabigambiriraga mu ruhame. Kandi nta cyemeza ko iyi ngeso azayicaho kuko arayisazanye, kandi akabaye icwende ntikoga, kimwe n'uko ngo ingeso ipfa nyirayo yapfuye!

Ngaho namwe mwihere amatwi, maze mugereranye n'ijambo rye ry'umwimerere muri busange hasi y'iri ryakubuwe! 

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

don 13/11/2016 12:44

Ntimuzi nokwandika ibintu byanyu byuzuyemo amafuti