Indahiro y'abayobozi bashya mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda!

Kuri uyu wa kane teliki ya 6 ukwakira, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi bashya, mu gihe hari za minisiteri na za ambasade zari zimaze amezi zirimo icyuho, zitagira abaziyobora! Agashya kuri benshi, ni uwitwa Evode Uwizeyimana nawe yinjiye muri guvernoma y'u Rwanda.

Uyu munyamategeko witwa Evode Uwizeyimana yigeze kuvuga ko Leta ya FPR Inkotanyi ari agatsiko k'amabandi kitwaje intwaro! Anatangazwa no kubona ubu abanyarwanda biga za kaminuza ariko ugasanga basa n'abimuriye ubwonko mu gifu! Ubwo yavugaga abakorera, abakorana cyangwa abavuga neza Ingoma ya FPR Inkotanyi!

Ntibyatinze ariko, Evode aza gutungura benshi yisangira ka gatsiko k'amabandi, kamuha akazi ! None ejobundi agatsiko karagutse, kungutse undi mubandi, ariwe Evode Uwizeyimana. Nawe yinjiye mu buyobozi bukuru bw'igihugu! Bite, byamugendekeye bite? Ubwonko bwe yabwimuriye he? Icyahindutse ni iki ku byo ashinja abayobozi b'u Rwanda muri iyi mvugo n'amajwi ye hasi aha?

Muri aya majwi, Evode Nizeyimana arimo kuvuga amabi ashoboka yose leta ya FPR Inkotanyi, ndetse n'abanyarwanda baba bayishyigiye! Agera n'aho abita agatsiko k'amabandi! None akinjiyemo!

Retour à l'accueil