La Comédie-Française ni Itorero ry'Ikinamico ry'igihugu cy'Ubufaransa. Abanyarwenya bose bazwi ku isi hose b'Abafaransa nka Molières niho bakiniraga imbere y'abami b'Abafaransa! Kuko La Comédie-Française n'abami, ibyegera n'inshuti zabo binjiragamo gusa. Niho baboneraga umwanya wo kwishimisha no kwiruhutsa.

Cyakora kugeza n'ubu, iryo torero rikomeza kunengwa ho ko ridafungurira imiryango abakinnyi b'umuco bafite indi nkomoko itari iy'abazungu, cyane cyane abirabura! Ku buryo kuva yashingwa mu w'1680, iyi nzu n'itorero ryayo nta mwirabura waribwayukinemo! Nako hari umwe gusa, Kamilindi akaba abaye uwa kabiri! Tumwifurije guhirwa...

Abafite amatsiko, mushobora kureba hano amashusho y'iyo nzu y'indangamuco w'abafaransa

Mushobora no gusura web site yayo, ku bateganya kuzasohokerayo, umunsi bagiye muri icyo gihugu! Wenda bazabanayo Kamilindi!

Retour à l'accueil