Perezida Kagame aririza amarira y'ingona ku rupfu rwa Mucyo Jean de Dieu!

Nyuma y'iminsi itatu Senateri Mucyo Jean de Dieu apfuye amazanganya, niho Kagame yagize icyo avuga, imbere y'inteko ishinga amategeko aho yari yaje kwakira irahira ry'abambari bashya yari amaze kugabira!

Uretse no kuba iminsi iatatu yose ari imyinshi, byagaragaraga n'ijambo yafashe akeza Senateri Mucyo Jean de Dieu, yasaga naho abihatiwe n'ingengabihe yarimo. Ntabwo ijambo yarivuganye igishyika n'umutima w'umuntu ubabaye koko, ugerereanyije n'amagambo yamuvuze amutaka!

Hari n'aho yagize ati " Senateri Mucyo yari umuntu mwiza utiremereza, nkabo tyjya tubona!". Aha wagirango niwe wiciragaho amarenga...kuko nta wundi uzwi mugihugu cyacu wiremereza nka Kagame

Kuri uyu wagatanu taliki ya 7 Ukwakira, Senateri Mucyo Jean de Dieu yarashyinguwe rero! Ariko Kagame ntiyagaragaye. Umugore we nawe n'uko. Ndetse nta n'umwana we waharabutswe, nk'uko mushobora kubibona muri aya mashusho :

Abaje kwunamira Senateri Mucyo Jean de Dieu, bose bafite akantu! Si akababaro gusa ahubwo umuntu arabasomamo ubwoba burenze kamere!

No mu bayobozi bakuru bahagaragaye, biraboneka badafite agahinda gusa ka nyakigendera, ahubwo biragaragara ko basuherewe cyane, bafite ubwoba burenze kamere. Biragaragara rwose ko barimo bibabaza mu mitima yabo, bati :"se noneho ejo ninde utahiwe?". Kuko ibyabaye barabizi. Akaba wenda ari nayo mpamvu, nk'uko ikinyamakuru http://www.inyenyerinews.org kibitangaza, mu gihugu hatangiye gutorogurwa inyandiko zamagana ubwicanyi bwa perezida Kagame n'abicanyi be b'umwuga! Dore uko kibitangaza:

Retour à l'accueil