Umwami wa Maroko Mohammed VI mu kwunamira inzirakarenga zazize jenoside yakozwe mu Rwanda!

Buri wese azi ko Gisozi yabaye ikimenyetso n'imwe mu nkingi ubutegetsi bw'u Rwanda bushingiyeho kuko nta mushyitsi w'imena w'igihugu ushobora kuza mu Rwanda ngo ahave atanyuzeyo! Gisozo ni ikimenyetso cy'akaga abatutsi bo mu Rwanda bagize mu w'1994! Niko bivugwa, niko byumvikana, niko bigaragara. Ntabwo wabona umurundo w'amagufa, n'urutonde rw'amazina y'inzirakarengane ahari, ngo ushidikanye! Nyamara ku bazi neza amabanga y'igihugu cyacu, si ukuri!

 

Nanjye sinabyemeraga! Sinabyemeraga namba! Ariko amagufa y'inzirakarengane zaguye mu marorerwa yakorerewe abanyarwanda mu w'1994, ni irindi banga abanyarwanda batsinda nk'izina ry'abakuru, ni ikizira kikaziririzwa kuyibazaho! uretse ko n'abenshi muri twe mu by'ukuri, nta kubyibazaho iyo uzi neza amahano yagwiririye abanyarwanda : nta kuntu amagufa yose ari ku Gisozi ataba ari ay'abatutsi. Niko twese twibyibwira kugeza n'uyu munsi!

 

Gusa, ibya FPR Inkotanyi, ni ubwiru bukomeye! Kugeza ubu, bumvishije abanyarwanda bose n'abanyamahanga ko Gisozi ari urwibutso rwa jenoside yaokorewe abatutsi, ndetse kugirango babakomange ku maranga mutima bakajya kubamurikira ibisigazwa byabo akenshi bigizwe n'amagufa byahashyinguwe! Ariko rero, ukuri kuri ahandi! Najyaga numva bihwihwiswa,  bivugirwa mu matamatama, ndetse bamwe bakabyandika ku mbuga mpuzabiganiro. Ariko jye numvaga ari abahutu b'abahezanguni n'interahamwe bakwiza icyo gihuha!

 

Naje rero ku byemezwa ni umuntu nzi, wabihagazeho kuko yari umwe mu bashinzwe akazi ko gutunda amagufa ajyanwa i Gisozi! Muri macye amagufa ari i Gisozi ni ay'abahutu FPR Inkotanyi yishe umugenda kuva za Byumba kugera za Kigali. Aho imariye gufata ubutegetsi, kuko bari bacyeneye kwuzuza urwibutso, cyane barwuzuriza amaso ya ba mukerarugendo b'abanyamahanga, basubiye inyuma bataburura abo bantu bose barishe bakabahamba mu byobo rusange, maze amagufa barayoza, barapakira, bajyana mu rwibutso! Nk'uko uwo muntu yabimbwiye kandi, ngo abandi benshi batagira ingano, baratwitswe, hakoreshejwe za mazutu na lisansi!

 

Mu gihugu cyubahiriza uburenganzira bwo kwishyira no kwizana cyane mu rwego rw'ubwenge n'ibitekerezo, iyi ngingo yagombye gukorwaho ubushakashatsi bwimbitse!

Retour à l'accueil