Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umwami Kigeli V Ndahindurwa aratabarutse, none iby'i Bwami imbwa zibirwaniyemo...

21 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Noneho uno musaza, nta muruho n'agasuzuguro byamurenze! No mu mva biramukirikiranye! Imyaka irenga 60 yangara mu buhunzi, agahinda ko kudasubira ku ngoma, irungu ryo kutongera gukoza akarenge i Rwanda rwa Gasabo, kugwa ishyanga, kudasiga urubyaro...ibi ntibyari bihagije koko? None ngo n'imiryango irimo kumashanira k'umugogo we! Kugeza ubu, abo twari dusanzwe tuzi ko bamuba hafi, bari batangaje ko bataramenya neza ikizakorwa mu mu mihango yo gushyingura umwami n'aho bazamushyingura! Kanda hano wumve mu ijwi ry'uwahoze ari umukarani n'umuvugizi w'umwami abisobanura. 

 

Umusaza Pastoro Ezra Mpyisi wiyita Umugaragu w'umwami, nawe arasa n'uwunga mu ijambo ry'umukarani n'umuvugizi we!

Hagati aho, leta y'u Rwanda yari yasohoye itangazo (bitinze), imenyesha akababaro nyine ko kuba umwami yatanze, kandi ko yiteguye gufasha umuryango mu mihango yo gushyingura umwami mu Rwanda. Yabivuze muri aya magambo " Kigali, le 18 octobre 2016 - C'est avec tristesse que le Gouvernement du Rwanda a appris le décès de l'ancien Roi du Rwanda Kigeli V Ndahindurwa.

L'ancien Roi avait été déporté au Tanganyika (Tanzanie actuelle) par le gouvernement colonial belge, le 2 octobre 1961. Il a ensuite vécu en Ouganda, puis au Kenya, avant de s'installer aux États-Unis en 1992, jusqu'à son décès survenu ce 16 octobre 2016.

Le Gouvernement du Rwanda n'a pas encore été contacté par la famille concernant les détails logistiques des funérailles. Quand ils auront pris leur décision et feront connaître leurs préférences, le gouvernement est prêt à fournir tout le soutien et aide nécessaires.

Fin"

 

Nyamara haje kugaragara ko hashobora kuba hari ubwumvikane bucye hagati y'abiyitirira umuryango w'umwami bose, kuko nyine gihe umuvugizi yari yavuze hategerejwe icyemezo cy'umuryango, hari itangazo ryasohotse mu izira ryawo ariko ntaho bigaragara ko ryashyizweho ukono, ryemeza ko umugogo w'umwami uzataha mu Rwanda! Ibinyamakuru byinshi birimo Kigali Today byahise bikwiza iyi nkuru nk'uko mushobora kuyisoma hano:

None hasohotse indi nkuru ivuga umuryango w'umwami (uwuhe mu by'ukuri?) wo muri Amerika wamagana ibihuha bikwizwa mu Rwanda ko umwami azatabarizwa mu Rwanda! Ni ukuvuga ngo: ubwami bw'u Rwanda burangiye nabi! Umwami Kigeli V Ndahindurwa yananiwe byose none no kwitabarukira mu mahoro biranze!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

bonni 11/11/2016 22:17

Les rwandais evoluez svp

bonni 11/11/2016 22:16

Kigeri ntakiri umwami yigeze kuba umwami les rwandais evoluez svp,dommage que tout le monde se fait politicien,

Ingoboka 22/10/2016 00:41

Muvandimwe,
Inkuru yawe tuzayigeza ku bandi basomyi...

Kanyarwanda 22/10/2016 00:32

INTAMBWE IKOMEYE IMAZE GUTERWA MURI DIASPORA Y’U RWANDA MU BUBIRIGI KUKO BIMAZE KUMENYERWA KO DRB RUGALI ARI ISHYIRAHAMWE RIHAMYE RYA DIASPORA RIHUZA ABANYARWANDA BOSE BABA ABANTU BASANZWE CYANGWA ABANYAPOLITIKI KUKO BOSE IYO BITABIRIYE IBIKORWA BYAYO BABYITABIRA NK’ABANYARWANDA BASANZWE AHO UMWE ARESHYA N’UNDI HATITAWE KUCYO AKORA CYANGWA UMURONGO W’IBITEKEREZO YABA AFITE. BRAVO A NDUHUNGIREHE UMAZE KUVUGURURA DIASPORA YO MUBUBIRIGI IGAFUNGURA AMAREMBO.

Koko nibyo rero kuko hari amakuru yangezeho avuye Charleroi avuga ko Nyakubahwa NDUHUNGIREHE Olivier Ambassadeur w’u Rwanda mu Bubirigi kuwa gatandatu ushize tariki ya 15/10/2016 yasabye munama kumugaragaro RUTAYISIRE Boniface ko yakomeza gahunda yo gufasha communauté nyarwanda muguhirika ibikuta biba hagati y’abanyarwanda bibabuza gusabana. Ibyo ngo yabimusabye nk’abandi banyarwanda bose baba bitabiriye ibiganiro bya diaspora. Niba rero ibintu ari uku biteye ko ndeba ari byiza cyane kuki abanyarwanda bose batakwitabira biriya biganiro kandi bigaragara ko nta politiki iba ibirimo kuko ubyitabiriye abyitabira nk’umunyarwanda kandi nta muntu n’umwe biheza. Abanyarwanda bari proche y’amashyaka yose ya opposition nyarwanda ikorera hanze kuki batakwitabira ibikorwa bya diaspora y’u Rwanda na za Ambassades mubihugu byose aho bari? None se logique ni iyihe nko kuri FDU Inkingi n’abandi bose bashaka gukorera i Kigali ariko bakaba badashobora no kwitabirra ibikorwa bya leta y’u Rwanda na diaspora hanze y’igihugu?
Kuri iki kibazo hakwiriye impaka zisesuye maze abana b’u Rwanda bakarushaho gusabana haba mugihugu cyangwa hanze yacyo. Abajeunes nka Jambo News, Inyange, Amahoro iwacu n’abandi iyi migirire bayitekerezaho iki? Ni igiki cyabuza abanyarwanda baba abato cyangwa abakuru gusabana? Ese ko mubihugu byateye imbere opposition n’abari muri gouvernement baba badahuje ibitekerezo bya politiki, ese bibabuza gusabana no kubakana igihugu cyabo mubwuzuzanye? Kuki abanyarwanda aribo basigara inyuma bagakomeza kuba ingwate y’inzagano n’imigirire idahwitse? Birazwi ko abanyarwanda bari hanze y’igihugu badahuje ibitekerezo bahurira mubukwe bagahurira no muri magasin n’ahandi hose ariko bagera kubyo gusabana kubireba igihugu cyabo ugasanga hari inkuta bishyize hagati zidafite ishingiro. Niba Rutayisire Boniface yitabira ubutumire bwa diaspora n’Ambassade agahabwa ijambo n’ibyubahiro nk’abandi banyarwanda bose baba bahari ndetse yanavuga ibitekerezo bye bigashimwa bikagarukwaho na benshi mubaba bari munama nkuko byagenze Charleroi ngo aho abagera kuri bane bose barimo Ambassadeur bagarutse ku izina Rutayisire Boniface bamushimira umuganda we w’ibitekerezo yari amaze gutanga, n’iki cyabuza abandi banyarwanda bose kwitabira ubusabane nk’ubwo? IGIHE KIRAGEZE KO ABANYARWANDA BAKANGUKIRA UBUSABANE KU ISI HOSE AHO BARI NTA KUVANGURA CYANGWA KWIHEZA MUBINTU BYOSE BIREBA IGIHUGU CYABO.
Njye by’umwihariko nshimiye iyo generation ya ba Nduhungirehe Olivier na Rutayisire Boniface biyemeje kugusha inkuta ziba hagati y’abanyarwanda zibabuza gusabana kandi abanyarwanda bose ari abavandimwe.
Niba hari uwumva ibitekerezo nkanjye, amfashe iyi nyandiko igere ahashoboka hose kuko ubumwe bw’abanyarwanda nibugerwaho ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda.
Ndabashimiye

KANYARWANDA

Inkuru ya Charleroi umuntu anyeretse mwayisoma hano: http://www.igihe.com/diaspora/article/amb-nduhungirehe-mu-biganiro-byo-gusasa-inzobe-n-abanyarwanda-baba-i-charleroi