Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Nyakubahwa Umukuru w'Igihugu cyacu Paul Kagame, dusubize Jeannette Nyiramongi wacu!

20 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Umufasha w'umukuru w'igihugu yazimiriye he? Kuva ibihuha byakwira hose ko yahukanye, Jeannette umugore wa perezida Paul Kagame yagaragaranye n'umugabo we inshuro ebyiri gusa, kandi nabwo byagaragaraga ko byari ibintu by'imihango, bya nyirarureshwa! Ndetse n'inkuta ze asanzwe akoresha aganira n'abafana be, zisa n'izasenyutse, nta makuru akiziturukaho! Intore zamwandikagaho buri munsi, zimwamamaza, zimwerekana mu mafoto, zisa n'aho zahawe gasopo, ngo ntihazagire n'uwongera kumuhingutsa mu izina! Bwa nyuma Jeannette aherutse ku garagara ku rubuga, yari yigiriye mu myiyerekano y'abanyamideli i Kigali!

 

Nyuma y'uruzinduko rw'umwami wa Maroko rero, no kwakirwa ku meza na perezida wa repubulika, Jeannette ntahagaragare, umuntu ashobora kwibwira ko Kagame yongeye kwibera ingaragu! Kutagaragara kwa Jeannette muri biriya birori ni ikimenyetso simusiga ko ibintu bitifashe neza nagato mu rugo rwa Kagame! Bikaba biha n'ingufu bya bihuha byavugaga ko Jeannette yaciye inyuma umugabo akamubyariraho abana yasambanye n'abandi bagabo!

Jeannette Kagame Nyiramongi, Umufasha w'Umukuru w'Igihugu nta kigaragara mu birori bikuru by'igihugu nk'aho yabaye igicibwa!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article