Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Abashinjacyaha b'Abafaransa bagiye kwumviriza Kayumba Nyamwasa: umuzimu w'indege ya Perezida Habyalimana Yuvenali, urakizinze ku maguru ya Perezida Paul Kagame!

7 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Abantu benshi bakomeye gukeka no gushinja ku mugaragaro paul Kagame ko ariwe wahanuye indege yari itwaye uwaho ari umukuru w'igihugu cyacu, Jenerali Majoro Yuvenali Habyalimana. Kuva mu itangiriro, Kagame aba Perezida, hari abo bahornye benshi bamushije ayo marorerwa, barimo abitwa Ruyenzi, Ruzibiza, n'abandi benshi. Amashyaka RNC ya cyera na RNC nshya igizwe cyane cyane na bamwe mu bahoranye na Kagame mu nzego zo hejuru z'ubuyobozi bw'igihugu nabo bahuriye kuri iki kirego. Paul Kagame nawe ntiyegeze agihakana nk'uko byumvikana muri aya magambo ye hasi aha :

Uretse no kuba atabihakana, ahubwo yagiye asa n'ubyigama kenshi. Ndetse n'imvugo yo kwica, yagizwe umuwe mirongo ngenderwaho mu buyobozi bw'igihugu. Hagati aho, ntako atakoze ngo ukuri kw'ihanuka ry"iyi ndege kunigwe kuzimire. Ariko umuzimu w'indege ya Habyalimana n'abazimu b''abantu bose bari bayirimo b'inzirakarengane, barasa n'ababaye rwisihinga rwa rwiziringa, baiziritse ku maguru ya Kagame ku buryo ntaho azabacikira.

Igihugu cy'Ubufaransa cyari cyarigeze gukora amaperereza kuri iri hanurwa ry'indege iyobowe n'abashinja cyaha w'inzobere mu iterabwoba. Habaye amaperereza yose! Irya mbere ryemezaga nyine ko Kagame ariwe nyirabayaza! Haje kubaho irindi perereza aho uwari wakoze irya agiriye mu kiruhuko cy'izabukuru, ariko biza kugaragara ko iryo perereza rya kabiri, ryajemo imikino ya politiki. Ku buryo imyanzuro yaryo yari yatangaje benshi.

Ariko nk'uko bisanzwe mu buzima bw'iyi si, biragoye gupfukirana ukuri! Iyo ikinyoma gifashe iy'ikirere, ukuri gufata iy'ubutaka, ariko kurashyira kukagisingira! Ngo kuko, ikinyoma gishobora kwiruka imyaka 100 gihunga ukuri, ariko ukuru kugisingira mu munsi umwe gusa! Ni muri izo nzira rero inkiko z'Ubufaransa zigiye gusubira mu iperereza, cyane cyane zigamije kwumva ubuhamya bwa General Kayumba Nyamwasa.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article