Basomyi bakundwa, bimwe muri mwe mukunze kutwandikira! N'ubwo abenshi batwandikira badutuka cyangwa badukangisha kuduhohotera, bamwe muri mwe batwandaikira batugezaho inkuru cyangwa ibitekerezo bifuza ko namwe byabageraho. Urugero n'iyi nkuru y'uwitwa Kanyarwanda mbegejejeho hasi aha uko yayiduhaye.

 

" INTAMBWE IKOMEYE IMAZE GUTERWA MURI DIASPORA Y’U RWANDA MU BUBIRIGI KUKO BIMAZE KUMENYERWA KO DRB RUGALI ARI ISHYIRAHAMWE RIHAMYE RYA DIASPORA RIHUZA ABANYARWANDA BOSE BABA ABANTU BASANZWE CYANGWA ABANYAPOLITIKI KUKO BOSE IYO BITABIRIYE IBIKORWA BYAYO BABYITABIRA NK’ABANYARWANDA BASANZWE AHO UMWE ARESHYA N’UNDI HATITAWE KUCYO AKORA CYANGWA UMURONGO W’IBITEKEREZO YABA AFITE. BRAVO A NDUHUNGIREHE UMAZE KUVUGURURA DIASPORA YO MUBUBIRIGI IGAFUNGURA AMAREMBO.

Koko nibyo rero kuko hari amakuru yangezeho avuye Charleroi avuga ko Nyakubahwa NDUHUNGIREHE Olivier Ambassadeur w’u Rwanda mu Bubirigi kuwa gatandatu ushize tariki ya 15/10/2016 yasabye munama kumugaragaro RUTAYISIRE Boniface ko yakomeza gahunda yo gufasha communauté nyarwanda muguhirika ibikuta biba hagati y’abanyarwanda bibabuza gusabana. Ibyo ngo yabimusabye nk’abandi banyarwanda bose baba bitabiriye ibiganiro bya diaspora. Niba rero ibintu ari uku biteye ko ndeba ari byiza cyane kuki abanyarwanda bose batakwitabira biriya biganiro kandi bigaragara ko nta politiki iba ibirimo kuko ubyitabiriye abyitabira nk’umunyarwanda kandi nta muntu n’umwe biheza. Abanyarwanda bari proche y’amashyaka yose ya opposition nyarwanda ikorera hanze kuki batakwitabira ibikorwa bya diaspora y’u Rwanda na za Ambassades mubihugu byose aho bari? None se logique ni iyihe nko kuri FDU Inkingi n’abandi bose bashaka gukorera i Kigali ariko bakaba badashobora no kwitabirra ibikorwa bya leta y’u Rwanda na diaspora hanze y’igihugu?


Kuri iki kibazo hakwiriye impaka zisesuye maze abana b’u Rwanda bakarushaho gusabana haba mugihugu cyangwa hanze yacyo. Abajeunes nka Jambo News, Inyange, Amahoro iwacu n’abandi iyi migirire bayitekerezaho iki? Ni igiki cyabuza abanyarwanda baba abato cyangwa abakuru gusabana? Ese ko mubihugu byateye imbere opposition n’abari muri gouvernement baba badahuje ibitekerezo bya politiki, ese bibabuza gusabana no kubakana igihugu cyabo mubwuzuzanye? Kuki abanyarwanda aribo basigara inyuma bagakomeza kuba ingwate y’inzagano n’imigirire idahwitse? Birazwi ko abanyarwanda bari hanze y’igihugu badahuje ibitekerezo bahurira mubukwe bagahurira no muri magasin n’ahandi hose ariko bagera kubyo gusabana kubireba igihugu cyabo ugasanga hari inkuta bishyize hagati zidafite ishingiro. Niba Rutayisire Boniface yitabira ubutumire bwa diaspora n’Ambassade agahabwa ijambo n’ibyubahiro nk’abandi banyarwanda bose baba bahari ndetse yanavuga ibitekerezo bye bigashimwa bikagarukwaho na benshi mubaba bari munama nkuko byagenze Charleroi ngo aho abagera kuri bane bose barimo Ambassadeur bagarutse ku izina Rutayisire Boniface bamushimira umuganda we w’ibitekerezo yari amaze gutanga, n’iki cyabuza abandi banyarwanda bose kwitabira ubusabane nk’ubwo? IGIHE KIRAGEZE KO ABANYARWANDA BAKANGUKIRA UBUSABANE KU ISI HOSE AHO BARI NTA KUVANGURA CYANGWA KWIHEZA MUBINTU BYOSE BIREBA IGIHUGU CYABO.


Njye by’umwihariko nshimiye iyo generation ya ba Nduhungirehe Olivier na Rutayisire Boniface biyemeje kugusha inkuta ziba hagati y’abanyarwanda zibabuza gusabana kandi abanyarwanda bose ari abavandimwe.
Niba hari uwumva ibitekerezo nkanjye, amfashe iyi nyandiko igere ahashoboka hose kuko ubumwe bw’abanyarwanda nibugerwaho ari ingirakamaro kuri buri munyarwanda.
Ndabashimiye

KANYARWANDA

Inkuru ya Charleroi umuntu anyeretse mwayisoma hano: http://www.igihe.com/diaspora/article/amb-nduhungirehe-mu-biganiro-byo-gusasa-inzobe-n-abanyarwanda-baba-i-charleroi "

 

Retour à l'accueil