Ni amateka yacu : Umva uko jenoside yakorewe abatutsi iteye! Menya uko impunzi z'abahutu zatsembwatsembwe muri Zaïre - Kongo y'ubu - n'ingabo za FPR-Inkotanyi
22 oct. 2016Kwibuka twisana imitima! Kutibagirwa kugirango bitazasubira! Abanyarwanda b'ingeri zose, impande zose, amoko yose, ibitsina byose, inzego zose...barabaye, barazahajwe! Abenshi batagira ingano, kugeza ubu batazwi umubare, baratikiye! Hari n'abatazwi aho baguye!
Abasigaye bose bacitse ku icumu - nta munyarwanda utari umucikacumu uretse uwari mu bicanyi - barahahamutse, babaye ibihungetwa n'ibishugushugu! Hari inkoramaraso zikidegembya mu mihanda ya Kigali no ku dusozi tw'u Rwanda, zasinze amaraso ndetse zimwe akaba yarazishajije.
Mwese mwese mubona ibyo - cyane cyane ku bato badasobanukiwe n'ibyabaye kuko mutari muhari - dore impamvu ntayindi, nimugira ubutwari mukareba aya mashusho mukumva n'aya majwi, muraba mwageze ku nkomoko y'akaga k'abanyarwanda
Niba murangije kureba aya mashusho no kwumva amajwi avigiramo, nsanze ari ngombwa ko musura n'aya akuriyeho! Ashobora buba umwanzuro cyangwa intangiriro y'ayo murangije! Wenda mushobora kuba mwari mwarayarebye...ntibibabuze kwongera