Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Amakuru ashyushye aturuka mu ba FDLR

22 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ejobundi ku italiki ya 19 ukwakira, umunyamakuru wigenga witwa Marc Hoogsteyns, yasohoye inyandiko ndende yise " On a stroll with the FDLR". Ni inyandiko iteye amatsiko buri wese akwiye gukora kugirango yumve amavu n'amavuko ndetse n'imibereho n'imikorere y'aba barwanyi barwanye inambara zose zo mu karere, kandi bakazitsnda, uretse iyabo bwite yo kubagarura mu Rwanda, kandi aricyo bishyiriyeho!

 

Dushyize ku ruhande iby'amateka yagejeje abanyarwanda muri Zaïre, Congo y'ubu, muri iyi nyandiko umuntu amenyeramo byinshi : nko kuba aba FDLR bararwanye intambara zose muri za Congo Zombi ndetse no muri za Centr Afrika. Nko Congo ya Kabila (Se n'umuhungu we) barabagize iturufu mu guhangana n'abarwanyi banyuranye bagiye bigomeka kuri Kinshassa. Muri izo ntzmbara zose kandi ugasanga baragiye bahitwara n'ubwo basa n'abahashiriye : umunyamakuru atangira atubwira aba FDLR batangiye ari ibihumbi, none ubu bakaba basigaye babarirwa muri za 600 gusa! 

 

No muri abo 600, nabo ubu bamaze kwcamo uduce dutatuFDLR-CNRD, FDLR-Mudacumura na FDLR-Omega. Ariko na n'ubu abo barwanyi bakomeje kuba ibikoresho n'amaturufu hagati ya Kongo n'u Rwanda, ku buryo hari inzirakarengane nyinshi zisa n'izafashwe bugwate, zikomeje kuhashiriri.

 

Basomyi mwese mushishikarijwe gusoma iyi nyandiko!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

mabirisi sibomana 10/01/2017 14:05

AREGA NTA VURIDAHITA KANDIBUTEGETSI BUTAVAVO