Umuhanzi w'icyamamare Corneille Nyungura yasohoye igitabo atangamo ubuhamya ku batsembye umuryango we!

Muri iyi minsi, inkuru nyamukuru iri ku minwa y'abanyarwanda bose ni igitabo umuhanzi w'icyamamare Cornelle Nyungura aherutse gusohora, atanga ubuhamya ku byabaye ku mu ryango. Arahamya ko umuryango watsembwe n'ingabo za FPR Inkotanyi.

Ubu buhamya bwakiriwe mu banyarwanda mu buryo butandukanye! Hari abiruhukije kuko basaga n'ababutegereje cyane! Abandi bisa n'aho byababangamiye, n'aho abandi basa n'aho babiseka! N'uko abanyarwanda tubaye nta waduhindura. Gusa twibutse ko kuva iyi myaka ishize yose, hari abanyarwanda basaga n'abotsa igitutu uyu musore ngo navuge k'umugaragaro abamwiciye ababyeyi... Yemwe hari n'abamutukaga, bamwita imbwa n'ikigwari, umunyabwoba n'ibindi kandi nabo ubwabo wenda bafite ubuhamya bazi batatanze. N'uko ijambo ry'umuntu w'icyamamare nka Corneille Nyungura, riba ritegerejwe byinshi. Kandi niko byagenze kuko amagambo ye yahise akwira isi yose.

Ubuhamya bwe arabutanze rero! Ntabwo abanyarwanda tugomba kwibaza impamvu kanaka cyangwa kanaka adatanga ubuhamya, cyangwa ngo abutanze atinze, ngo ese n'ubundi yarategereje iki ?! Burya buri kintu kigira igihe cyacyo, ibyo bigomba kwumvikana kandi bikubahwa. Kimwe n'abo usanga baterwa utwatsi, ngo kuko ibyo avuze atabivuze agihari - aha ndashaka nko kuvuga ubuhamya bwa Théogène Rudasingwa - ngo agategereza amaze kwarura akarenge ke, cyangwa yubikiwe imbehe!

None se! Ninde muntu wigeze yamagane ibintu akirimo? Kandi hari impamvu nyinshi zibitera zishobora kwumvikana : nko kuba umuntu yibwira ko ashobora guhanyanaza ibintu bigahinduka. Nko kuba nta ruvugiro ruhari kuko ashobora kuhasiga agatwe, n'ibindi!

Mu by'ukuri rero aho kujorana, dukeneye ba Nyungura na ba Rudasingwa benshi, kugirango amateka yacu yose amenyekane kandi abazadukomokaho basigarane umugabane wuzuye! Abanyarwanda batagushije ishyano ni bacye cyane, muri ariya marorerwa yahekuye u Rwanda n'abanyarwanda. Jye ku giti cyane nta ndabona, ntawe ndahura nawe! Nimucyo tubashishikarize gutanga ubuhamya bwabo maze bature uwo mutwaro bikoreye...

Igitabo cya Corneille Nyungura, mushobora kugisanga hano :

Retour à l'accueil