Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Iperereza ku ndege ya Perezida Habyalimana abafaransa bagiye gusubiramo, ngo bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda!

9 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Ejobundi, mu nyandiko twabashikirije twabagejejeho inkuru ivuga abafaransa bagiye gusubira mu iperereza bari barasubitse, ku ihanurwa ry'indege ya Habyalima Yuvenali wahoze ari Umukuru w'igihugu cyacu (http://rwandatekaiteka.over-blog.com/2016/10/abashinjacyaha-b-abafaransa-bagiye-kwumviriza-kayumba-nyamwasa-umuzimu-w-indege-ya-perezida-habyalimana-yuvenali-urakizinze-ku-magur). Ni muri urwego rero Lt Gen Kayumba Nyamwasa agiye kuzumwa n'abashinjacyaha b'abafaransa, kandi ku busabe bwe! Mu gihe ibi byabaga, Kayumba Nyamwasa niwe wari ukuriye amabanga yose ya gisirikari kuko ariwe wayoboraga urwego rw'ubutasi DMI, kugeza n'ubu igica igikuba mu banyarwanda!

Icyo cyemezo cy'abafaransa, U Rwanda ntacyo rurabitangazaho k'umugaragaro! Ariko nyamara, imizindaro y'ingoma, dore ko yayimanitse impande zose, yatangiye gukoronga : ni muri urwo rwego umunyategeko Léon Lef Forster uhagarariye inyungu z'ingoma ya FPR Inkotanyi, Kagame n'abaregwe muri iyo dosiye, yihanukiriye agatangaza ko iryo subirwamo rigamije guhungabanya u Rwanda! Gute se ? Ibi birasa n'amatakira ngoyi! Yego bishobora guhungabanya ituze ry'inkozibibi, rikazibuza gusinzira no kugoheka, ariko ibyo si amakosa y'abafaransa, kandi ntaho bihuriye n'igihugu!

Twibutse ko hari benshi, barimo n'abahoze bakora hafi cyane ya Kagame, birmo n'uwo Kayumba Nyamwasa nyine, bashinja Kagame kuba ariwe wtegetse guhanura iyo ndege.

Ndetse abandi nabo bagahamya uburyo kwica biri mu maraso kuko adatinya kwica n'abamwegereye bamukorera, kandi nawe aherutse gutangariza urubyiruko rw'u Rwanda rwose ko kwica bitamutera isoni, ndetse abashishakariza gukora nkawe!

Nta bushake rero buriho bwo guhungabanya umutekano! Ukuri ni uko nta kihishe kitazahishurwa! Ntibishoboka gupfukirana ukuri, bitatinda bigahera ariko kugapfupfunuka! Rwose umuntu wese wumva ko yakora amabi bigaherera aho aribeshya! Amaraso arakora! Intabaza z'abazimu ntiviuza urusaku cyangwa induru y'abahanda, ariko ntihagarara inkozi z'ibibi zose zitaguye!

Perezida Kagame akangurira urubyiruko rwo kutagira ubwoba cyangwa isoni zo kwica! Ngiyo inyigisho nyamukuru y'umukuru w'igihugu!

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article