Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Paul Kagame arakangisha kwongera guca umubano n'Ubufaransa niba bugiye gusubira mu iperereza!

11 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

Mu muhango wo gufungura umwaka w'ubutabera, Perezida wa Repubulka Paul Kagame yakangishije guca umubano n'Ubufaransa kubera ko bwubuye iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyalimana Yuvenali wahoze ari umukuru w'igihugu!

Kuri Paul kagame umukuru w'igihugu cyacu, dosiye y'uwahanuye indege ya Habyalimana Yuvenali, bivugwa ko ariko mbarutse y'amarorerwa ya jenoside yabaye mu Rwanda, yari yararangiye kandi yaravumbuye abahanuye iyo : intgondwa z'abahutu zashakaga uburyo zirimbura abatutsi.

N'ubwo wenda icyo gihe hariho koko abahutu bifuza gutsemba abatutsi - nk'uko twakwibaza ko hariho abatutsi - bifuzaga gutsemba abahutu kuko icyo byumvikana ko harihi ibipande bibiri bishyamiranye - iyi myanzuro yari yatunguye benshi, kandi nyawe yari yanyuze uretse Kagame wenyine n'abambari!

Gusa, Kagame wakoze ku buryo abantu be bose begereye iyo dosiye abatuza uruhindu bose akabatsemba, yibagiwe ko nta bapfira gushira, kandi uwububa abonwa n'uhaganze! Ni muriurwo rwego rero Kayumba Nyamwasa, umwe mu bamuciye mu nzara n'ubwo atahwemye kumugera amajanja, yiyemeje kuvuga no gushinja Kagame. Mu gihe indege ya Habyalimana Yuvenali yahanurwaga, Kayumba Nyamwasa yari akuriye inzego z'iperereza za gisirikali. Yari mu mwanya ukwiye wo kumenya ibikorwa by'intambara barwanaga!

Niba rero Paul Kagame ntacyo yikanga,cyangwa yikekaho, kuki yikunkumura agakangisha guca umubano n'Ubufaransa? Niba ntacyo bimutwaye, kuki abigarukaho agakangisha kwihorera mu bundi buryo? Ni iki bimurebaho ko atari we uzabazwa?

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article