Ngo Urubyiruko ruba mu mahanga rwatumwe guhangana n’abakerensa u Rwanda

Inkuru dukesha : www.igihe.com

Uko ubwanditsi bw'iyi blog bubibona : Ingoma ya FPR na Kagame ni ubutegetsi bushingiye ku macakubiri no gushyamiranya abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga. Nawe ngo, "urubyiruko ruba mu mahanga rwatumwe guhangana n'abakerensa u Rwanda"

Ubuse ni ukuvuga ko ntawemerewe kunenga ibibi bikorwa mu gihugu? Ariko ibyo twari tubimenyereye. Ikibazo ni ukubona ubutegetsi buciye akagozi aho rutuma urubyiruka rw'abanyarwanda gushyamirana n'abandi, aho kubararikira gushyikirana no kugirana urugwiro.

Ikigaragara kandi, kuba ubu butumwa butangiwe mu rwego rw'igisirikare, bisibanura ko ari ubutumwa gashozantambara.

Minisitiri w’ uburezi Dr.Musafiri Papias, yavuze ko mu byo Abanyarwanda bategereje ku ruryiruko rwiga mu mahanga, harimo guhangana n’Abanyamahanga bafata u Rwanda nk’insina ngufi, bakarupfobya uko bishakiye.

Minisitiri Musafiri yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, ubwo yatangizaga ku mugaragaro itorero Indangamirwa VIII, rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda 184, baturutse ku migabane itandukanye.

Minisitiri w’uburezi yavuze ko izi ntore zagize uruhare muri gahunda za leta zirimo Rwanda Day, One Dollar Campaign n’izindi, ariko ngo hari n’ibindi Abanyarwanda bakibategereje ho.

Yagize ati "Abanyarwanda babategerejeho byinshi bizaturuka ku bwitange n’umurava mugiye kugaragaza, mu kwimakaza umuco w’ ubutore mushingiye ku itorero dutangije uyu munsi.”

Yakomeje agira ati “Ibi na none ndagira ngo byubakire ku butumwa dukunze gukangurirwa kenshi, ko igihugu cyacu kigomba kwihesha agaciro. Aho tugomba guhangana n’abagipfobya bumva ko ari insina ngufi kubera ingano yacyo, nyamara aba biyita ibihangange bakibagirwa ko u Rwanda ari igitekerezo, kandi igitekerezo cyiza ntabwo gikumirwa n’imipaka."

Minisitiri Musafiri yabwiye izi Ndangamirwa ko bamenyekanishije u Rwanda mu mahanga, baba batanze umusanzu wabo mu guhangana n’abarugira insina ngufi yacibwaho urukoma n’ uwo ari we wese.

Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’ igihugu y’itorero, Brig.Gen. Bayingana Emmanuel, yavuze ko Komisiyo y’igihugu y’itorero ifite inshingingano zikomeye zo kubaka Umunyarwanda ubereye igihugu cyacu.

Yakomeje agira ati "Aka si akazi koroshye, ariko dufatanyije n’inzego zinyuranye karashoboka."

Claire Umuhoza waje mu itorero aturutse muri Ndege University muri Uganda, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko urubyiruko rw’Abanyarwanda biga mu mahanga bagomba kumenyekanisha isura nyayo y’u Rwanda.

Yagize ati "Abanyamahanga babona u Rwanda mu buryo butandukanye. Bamwe baracyatekereza ko nta terambere rihaba, abandi bagafata u Rwanda nka cya gihugu cyabayemo Jenoside. Tugerageza kubasobanurira, ariko na Leta y’u Rwanda ubu yashyizeho gahunda igira iti genda urebe, uzagaruke ubwire abandi ibyo wabonye."

Naho Ntwali Collins wiga muri Iowa muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko Abanyarwanda benshi baba hanze bamenya amakuru y’igihugu cyabo ari uko bayasomye.

Yavuze ko kuza mu itorero bibafasha kuko biga amahame abatandukanya n’abarwanya igihugu.

Yagize ati "Mu mahame y’intore batwigisha ko utagomba kugambanira igihugu cyawe, ugomba kugikunda."

Minisitiri w’uburezi, Dr. Musafiri Papius yasabye izi ntore kumenya kwirinda ikintu cyose cyatuma bahusha intego biyemeje guhamya.

Iri torero ry’ Indangamirwa rya munani, ryatangiye kuwa 12 Nyakanga, rikazarangira Kuwa 2 Kanama 2015.

Ryatangijwe muri 2008, rigamije gutoza urubyiruko ruba mu mahanga indangagaciro na kirazira z’ umuco Nyarwanda, kuko ngo gutanga uburezi budafite indangagaciro byaba ari ukubakira ku musenyi nk’ uko Minisitiri Musafiri yabisobanuye.

Iri torero rya 8 ry’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga, ryitabiriwe n’intore 184, ziri mu masibo 6, baturuka mu bihugu 34 byo ku migabane itandukanye y’Isi, barimo abakobwa 74 n’abahungu 110.

Komereza hano usome inkuru yose : http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gabiro-urubyiruko-ruba-mu-mahanga

Retour à l'accueil