Ibaze nawe! Umwana w'umunyarwanda ati "Rwanda ndagukunda bihoraho ariko iyo bigeze mu itangwa ry'akazi nshaka ku kwimuka kabisa...."

Ibi ni nk'umuniho w'umutima, amaranga mutima y'imiruho, kurambirwa no kunanirwa. Mu Rwanda abasore n'inkumi batagira ingano, barayarize abashiramo. Ngo ntakazi. Ariko si uko akazi kabuze, ahubwo ni uko kabanyura mu myanya y'intoki bakareba, bazira uko bavutse cyangwa aho bavutse.

Kandi ibi si urwume. Si ibintu bidasanzwe! Ni ibintu byabaye umuco n'akamenyero ku ngoma ya FPR Inkotanyi na Kagame. Iri jambo ngo "Rwanda ndagukunda bihoraho ariko iyo bigeze mu itangwa ry'kazi nshaka ku kwimuka kabisa...." ryavuzwe n'umwana kuri rumwe mu mbuga nkoranyambaga. Akimara kuryandi, abandi benshi baje bamusubiza, ariko bose bamubwira ko nabo bumiwe! Ariko n'ubwo bivugira make, umuntu akwumva ko urubyiruko rw'u Rwanda rumaze rwose kwifata mapfubyi.

Ivangura n'irondakoko nibyo rero bikora mu Rwanda mu isaranganya ry'akazi. Yemwe n'akazi kadatoranya katari ako mu biro,abshoboye kukihangira baratotezwa, buri gihe bazira uko cyangwa aho bavutse.

N'ubusanzwe byari bimenyerwe ko utuzi twose two mu nzego zo hejuru mu gihugu - haba muri leta cyangwa mu bigo byigenga - kahariwe abantu bamwe barobanurirwa ku nkomoko yabo. Ariko iyo umuntu abirebye neza, asanga leta ya FPR Inkotanyi na Kagame, isa n'aho umugambi ari uguharira akantu kose kavamo amikoro, izo ndobanure gusa n'abazikomokaho.

None, ivangura n'irondakoko, bizagarukira he? Ese bizagira aho FPR Inkotanyi na Kagame babona ko bakabije mu ivangura n'irondakoko maze ngo uwo muco n'ako kamenyero babishyira hasi? Ese, ubu bugome - kuko ibi n'ubugome gusa gusa nta kindi - babwungukamo iki? Ese bibwira ko uru ruhuri rw'abanyarwanda rukandamijwe aka kageni ruzabitega amaso n'amashyi kugeza ryari?

Iterabwoba ntirishobora kugirwa inkingi y'ubuyobozi bw'igihugu kugeza ku mperuka y'isi! FPR Inkotanyi na Kagame bakomeze batyo, ariko umunsi nturikure aho urubyiruko twese tuzahaguruka tukabugariza tukabwira duti : muture tugabane, nimwanga bimeneke.

Ubwanditsi!

Retour à l'accueil