Inkomoko y'insigamugani "kubaho amaburakagame"

"Ntakubabo amaburakagame". Uyu mugani bawuca, bashaka kuvuga ko umuyobozi runaka ugamije kugundira ubutegetsi, akwirakwiza ibihuha ko navaho abanyarwanda baziyahura, abandi bagasuhuka, inka zigateka, imyaka ikabura gisarura, ababyeyi bakagumbaha, imvura igahagarara kugwa, izuba rikazima, amazi agakama,...mbese u Rwanda n'abanyarwanda bikazimira.

Uyu mugani rero waturutse ku mugabo Bamporiki wari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, ubwo igihe bamwe mu banyarwanda biyamaga umugabo Kagame wayoboraga igihugu icyo gihe, we yashakaga gukoresha amanyanga ngo agume ku nteko y'igihugu kugeza atanze agasimburwa n'umuhungu wé muri demokarasi !

Nibwo rero, mu rwego n'ubushake byo kwemeza bagenzi be gukora umuhango wo guha umugisha ibyifuzo by'uwo mugabo Kagame, intumwa ya rubanda Bamporiki yarihanukiriye irirahira iti :"NTA KUBAHO AMABURAKAGAME". Ubwo nyine yashaka gusobanura ko Kagame nadategeka u Rwanda kugeza atanze, ngo icyitwa ubuzima icyo aricyo cyose, kazazima kizimangane. Mbese ngo bizaba ari umunsi w'imperuka.

Ng'uko uko uwo mugani wavutse ahagana mu mpera z'umwaka w'2015 wo mu ntangiriro z'ikinyejana cya 21 nyuma y'uwitwa yezu kirisitu.

Cyakora, ababihagazeho muri icyo gihe, bemeza ko ako kamo k'amaburakindi n'ubwihebe, uwo mugabo Bamporiki Eduwari yateye, bagenzi bagasamiye mu kirere, umugabo Kagame ngo yemererwa guteka iteka ku Rwanda. N'ubwo ubwe, yari yarigeze kwivugira ko nihabura umusimbura ikivi cye agituye, ngo we ubwe azaba yarakoze neza, akazi yashinzwe karamunaniye. Birengagije ibyo ndetse n'amategeko yariho icyo gihe, Intumwa za rubanda ku kamo ka Bamporiki, biyemeje guhindura u Rwanda u Bwidishyi, bimika Umwidishyi, ndetse banhundura ubwenegihugu bw'abanyarwanda bose babahindura Abidishyi, ngo kuko niko Umwami Mwidishyi yari yabyifuje.

UBWANDITSI.

Retour à l'accueil