Ku wa kane taliki ya 28 mutarama, Kagame Pahulo, yasuye ahitwa mu Ruhango, mu karere k'amajyepfo y'igihugu cyacu. Mu ijambo yahavugiye, byumvikanye ko Umukuru w'igihugu yatangiye kwiyamamaza hakiri kare, dore no kuza mu Rwanda rwa FDU Inkingi, atari ikintu cyo gutuma umutima we utuza. Muri uko kwiyamamaza kwe rero, biranagaragara ko ashishikajwe no kwibutsa cyangwa kurata ibyo ingoma ye imaze kugeraho. Atibagiwe kwizeza abanyarwanda n'ibindi bitangza byinshi mu myaka iri imbere.

Ariko icyo umuntu atabura kuvuga, ni uko amwe mu magambo yahavugiye, yari amangambure yagushije abanyarwanda bamwe mu kantu. Namwe nimwisomere mwiyumvire: 

« Nge politikee, politike nzii, ya mberee, ni politik, yo kuvana abanyarwanda mu bukenee, ni politik, y'amajyambere kugira ngo u Rwanda rugere ku majyambere, iyo ni yo politik nzi, izindi politiki ntazo nzi jyewe. Politik, za zindii, z'imyakaa, mirongo ingahe ishizee, ntabwo ali politik, ni umutima muke, ni umutima mubi. Ntabwo ibyo bijyanye n'amajyambere.

 
kagameruhango270110.jpgBirazwi koo, imicoo, limwe na limwee, abantu baba bararewemoo, itorohaa, kubavamoo, cyane iyo ali bakuru, iyo ufite imico uli mukuru kuyikuvanamo biragorana. Hali abanyapolitiki, aliko ni bacye cyane, nabo ubundi ntibanaba hano baba hanze, bakoranye politiki mbi mu mutwee, kuyibavanamo biragoyee.

 

Alikoo, icyiza ni ukoo, iyo bagarutse hanoo, basanga u Rwanda atali rwa rundi bazi rwarahindutse, alikoo, ubonye niba batuzaniraga na politike bavanye aho baba, aliko na yo ntibayizi, kuko bahaba nk'impunzi, nk'abantu basabilizaa, nk'abantu babeshya, ni ko babaho. Abo reroo, bo kudutesha umwanyaa

Ngibyo ngayo! Iryo ngo niryo jambo Umukuru w'igihugu, KAGAME Pahulo, yavugiye mu Ruhango, aho yari yasuye abaturage bari baje kumwakira ari benshi.

IYO UMUKURU W'IGIHUGU CYACU AVUZE AKAMURI K'UMUTIMA, AVUNDEREZA URWANGO RUNUKA INZIKA N'INZIGO BITIGEZE BIBAHO MURI URU RWANDA

Ariko, ibi ni akumiro rwose. Kubona amagambo nk'aya asohoka mu kanwa k'umukuru w'igihugu avuga impunzi z'abanyarwanda. Aha rero, yerekanye rwose ko, abanyarwnda bamwe akomeje kubasuzugura no kubanga urunuka. Kuko ntabihisha rwose iyo asohoye amagambo nk'ariya. Ibi byitwa kunnyega cyangwa gukina ku mubyibya abantu babaye. Ntibikorerwa rero abantu ukunze cyangwa wifuriza akeza. Bikorerwa abo wanga kandi wifuriza amakuba ahoraho, nabwo iyo uri umuntu mubu cyane, utarangwaho impuhwe n'imbabazi.

None se uyu mugabo uduhagariye imbere y'igihugu cyose n'amahanga, we ntiyabaye impunzi? Niba akibyibuka rero, ubwo biriya avuga byo kubeshwaho no "kubeshya no gusabiriza" ku impunzi, ni uko ari ibintu azi neza cyane. Kuko azi neza ingorane umuntu wese wahunze igihugu cye ku mpamvu izo arizo zose abamo. Kuba rero, aho kuzirikana impunzi z'abanyarwanda, ngo azumve kandi azibababrire ahubwo akaza kuzinnyegera imbere ya rubanda kariya kagene, byerekana ko Kagame Pahulo, umukuru w'igihugu n'abanyarwanda bose, atari umuntu mwiza na gato. Umutima we mubi wa kinyamaswa ugera aho umurenga ntabashe no kwiha akabanga imbere ya rubanda. Ese buriya ayobewe ko, iyo ari imbere y'imbaga nk'iriya yitaranga, hari abantu benshi bayirimo aba arimo gutoneka? Cyakora nta kabi kadaherekezwa n'akeza: nibura muri ririya jambo yavuze ashaka gusuzugura no gusebya abanyarwanda baheze hanze, Kagame Pahulo yabera yemeye ko hariho impunzi z'abanyarwanda!

Naho ubundi tugarutse ku mahomvo y'umukuru w'igihugu, biratangeje rwose kubona umuntu yihanukia akavuga amagambo y'urukozasoni nk'ariya. Niba rero Kagame Pahulo ari umubyeyi w'igihugu rwose n'umubyeyi gito cyane: kuko arasa na wawundi uterererana urubyaro ndetse akagenda aruvumira ku gahera ngo rwaramunaniye aho gushengurwa n'agahinda nyine ko kubona ko abana be bangaye ku gasozi. Nyamara niyo abana bananiranye, ikosa rya mbere n'irya wa mubyeyi uba utararabutswe ko umwana we arimi kuba rubebe!

Nta mpamvu rero n'imwe ituma Umukuru w'igihugu yahuka muri bamwe banyarwanda ngo abasebye imbere ya rubanda, ngo abaziza ko ari impunzi, yiyibagije uruhare rwe bwite n'ishyaka rye FPR Inkotanyi, muri ako kaga abanyarwanda batagira ingano babayemo. Harya ngo ni uko zidataha? Nibyo koko ingoma ye yemeza ko nta mpunzi y'umunyarwanda igomba kongeraho kubaho ku isi. Kandi rwose ni ikifuzo cya buri munyarwanda wese. Ariko ntawe ubona icyo yakoze ngo abanyarwanda bose batahe mu mudendezo. Erega burya koko, ibintu bishobora gusa ntacyo bipfana: abakiri batoya, abakuru batubwira ko, impunzi Kagame wacu aturukamo, mu gihe cyazo zari zaranze gutaha kandi ngo ingoma y'icyo gihe ntako itagize. Sinarimpari ngo mbihamye. Ariko niba icyo gihe impunzi zaranze gutaha, ni uko hari impamvu zumvikanaga rwose ku ruhande rwazo, zatumaga rwose bwo ubwazo zumva zitashye nta tuze n'umutekano zagira...Ndumva ntawe ubuhakana kuko nta wakwishyira mu mwanya utari uwe.

None se kuki Kagame Pahulo we yumva ko, impunzi z'ubu zo zitagira amakenga n'ubwoba bwo gutaha kubera ibibazo by'umutekano wabo babona udahagije, cyane cyane ko inyinshi zahunze ari uko zimaze gusogongera ku bubisha bwe na FPR ye? Aka kanya yibagiwe ko ejo bundi na none yigambye imbere ya rubanda ko ababajwe ni uko n'abo bahunze bamucitse?

Umukuru w'igihugu cyacu, nk'umunyarwanda wahoze ari impunzi akaba azi neza uburyo impunzi zibaho nk'uko abyiratira abanyarwanda, yibuke ko ibyo biri mu nzira yanyuzemo atahuka i Rwanda: erega ngo ingwe ntayari izi gufata ku gakanu, ngo yarabwirijwe.

IBIKABYO BYA KAGAME PAHULO BITUMA YIYIBAGIZA KO MUBO AVUGA ABA ATISIZE

Mu ijambo ry'umukuru w'igihugu, ati " 
Birazwi koo, imicoo, limwe na limwee, abantu baba bararewemoo, itorohaa, kubavamoo, cyane iyo ali bakuru, iyo ufite imico uli mukuru kuyikuvanamo biragorana". Ijambo ry'inararibonye mba mbaroga! Ese aba avuga ni bande ra? Ese ibi abipimira he kuburyo we icyo gipimo kitamureba? Ibi rwose nibyo umuntu atabura kwita amanjwe. Ni ukvuga ya magambo atagira ikibuna n'umutwe, umuntu ahuragura abo abwiye bagasigara bifashe ku munwa cyangwa mu matwi! Ni ya magambo arutwa n'uko nyirukuyavuga yakwicecekera. Kuko nawe, uretse ko iyo bamuvuze ukuri ahita yshaririza ngo baramusuzuguye, agahuruza abicanyi be ngo nibakureho gasiha, nawe rwose kuri iyi ngingo n'izo zose usanga yitirira abandi, hari byinshi cyane umuntu yamuvugaho.

Reka dufate nk'urugero ku nzika n'inzigo bisa n'aho byamubeye igisebe cy'umusozi cyangwa indwara ya karande afitiye bamwe mu banyarwanda! Iyo umuntu yitegereje neza akareba umwanya abagenera muri iki gihugu, ntawabura gutekereza ko abikomora k'uburere n'ibitekerezo bya kera bimurimo.

Kagame rwose, n'ujya gufata ijambo imbere y'abanyarwanda, ngo urabwira abanyarwanda, jya ubanza wibuke ko mu byo uvuga byinshi, ukwiriye kwiheraho. Kuko niwowe kitegererezo, hafi muri byose, cyane cyane, mu bibi byose witirira abandi wowe ukiyibagirwa. Erega igihe kizagera maze wumirwe...

Mu byo Kagame Pahulo yavugiye mu Ruhango yarongeye ati "Nge politikee, politike nzii, ya mberee, ni politik, yo kuvana abanyarwanda mu bukenee, ni politik, y'amajyambere kugira ngo u Rwanda rugere ku majyambere, iyo ni yo politik nzi, izindi politiki ntazo nzi jyewe (...)". Aha rwose ntawe utamukomera mu mashyi. Rwose nyiricyubahiro Kagame Pahulo, ufite uburenganzira bwose bwo kurata no kurengera ibikorwa by'ingoma uyoboye, umurika ibyo yageje ku banyarwanda. Tunarimo benshi babigishimira. Ariko rero, reka n'abanenga ayo majyambere uturatira nabo bagire ijambo, kuko wenda bafite ukundi babina gushobora kuba kubereye abanyarwanda kurusha uko wowe ubibona. Hasigaho gukanika abantu no kubahatira kwemera ibyo wemera. Kuki utagerageza kwiyoroshya no kwicisha bugufi, kandi wenda nayo yaba politik nziza?

Icya mbere, iyo uvuga amajyambere, jya utekereza ko atari wowe atangiriraho atari nawe arangiriraho. Ushobora kuba ufitiye igihugu cyacu inzozi n'ingamba by'agahebuzo. Ni byiza. Ntawe utakwizihirwa n'uko nyine igihugu cyacu gitera imbere. Ariko, menya ko mu banyarwanda, hari abandi nkawe, cyangwa bakurenze inshuro uduhumbi n'uduhumbagiza nabo bafite ubushobozi bwo guteza iki gihugu imbere kandi ntawe basuzuguye, bahutaje cyangwa barayamiye nk'uko wowe wabigize umuco mitekerereze, imyitwarire n'imikorere yawe.

Urashaka kumenya niba ibyo mvuga ari ukuri? Reka gupfukirana abantu. Ureke buri munyarwanda yisanzure mu byo atekereza, avuga, akora atagombye gitamburisho cy'ishyaka ryawe. Maze urebe ngo u Rwanda rurahinduka zahabu irabagirana mu gihe gito cyane. Emera ku mugaragaro nta guhigima rwose ko iyo politiki yawe uvuga ko ari uzi yonyine, ifite aho igarukira. Emera ko hari umurundo w'abanyarwanda bafite ibintu bishya bashobora kutugezaho. Ese wowe, nk'umubyeyi w'igihugu, ntibijya biguhangayika kubona mubo igihugu cyose kibarutse ntawe ushobora kukugwa mu ntege? Ntbiguharika umutima iyo utekereje ko utabonetse iki gihugu cyahita gihirima kuko nta n'umwe muhuje ubwenge n'ubushobozi muri uru Rwanda? Ubwo se, ubona ari ubugabo kubona mu gihugu gifite amamaliyoni y'abantu, harimo umuntu umwe gusa twavuga ko ariwe nkingi y'u Rwanda? Ibi rero byaba ari urwenya rudasekeje na busa.

Icya kabiri, iyo uvuga amajyambere, jya wibuka ko nawe uko u Rwanda warusize si ko warisanze: abo warisizemo, bari barakoze, bakurikije uburyo, amikoro, ubushobozi n'ubumenyi bw'icyo gihe. Kimwe n'uko umunsi uzaba utakiri ku ngoma, abazagusimbura bazahera kandi bagakomereza aho barusanze, ni ukuvuga aho wari ugejeje. Hari ikintu utagomba rwose kwibagirwa niba uri umuyobozi w'igihugu nyakur : kuyobora igihugu, kucyubaka no kugiteza imbere ni hozaho. Simbona rero icyo uhora udukangisha, ngo amajyambere, amajyambere, cyane cyane iyo wiyibagije ko iki gihugu wabanje kugisenya, ukagicuza ibintu, ukagicura inkumbi ugikora mu nda, ukagihindura umuyonga.

Nyiricyubahiro Kagame Pahulo, iyo umuntu akumva, asanga utarasobanukirwa neza no gutandukanya icyo igihugu n'ingoma bivuga. Urabyitiranya cyane kandi atariko bimeze, uretse nyine ku bantu nkawe bagendera ku myumvire ishaje y'ubuyobozi n'ubutegetsi bw'igihugu (erega si abandi gusa bagendera ku bishaje)! Ubundi, u Rwnda nk'igihugu, ruhoraho igihe cyose abanyarwanda bariho kandi bakaruharanira. Naho FPR Inkotanyi nk'ingomba yawe - kimwe n'izindi ngoma zose nyine - izashirana nawe! Ndetse ishobora no gushira mbere yawe! Ibuka: ingoma y'ubwami yarashize, u Rwanda rurasigara. MDR Parmehutu irashira, u Rwanda rurasigara. MRND irashira, u Rwanda rurasigara. FPR Inkotanyi  - niba yo itaraje ari simusiga - nayo izashira u Rwanda rusigare!

Buri ngoma ikora ibibi, igakora ibyiza. Ibibi bigomba kugawa kugirango bitzasubira, ibyiza bigashimwa kugirango bikomeze kandi binakorwe neza byisumbuyeho. Tekereza umunsi utazaba ukiri ku ngoma ngo ibikorwa byawe bisingizwe, bikomerwe mu mashyi. Hanyuma se urumva bizakunyura igihe abagusimbuye bazashaka kuzimanganya ibyo wakoze byose, ndetse bimwe bakabyiyitirira. Harya ubu, abazagusimbura nibaza bafite uburyo, amikoro, ubushobozi n'ububasha byo kubaka indege n'ibyogajuru, bakajya mu birire n'andi masi, bazahite bakunnyega bavuge ko ingoma yawe yari yarahejeje u Rwanda hasi? Jya utekereza kuri cya gitekerezo cya wa mugabo wageneraga ababyeyi be bashaje inyama z'ibihaha!

Ntawe ugusabye gusingiza no gukomera mu mashyi abo wasimbuye, cyane cyane ko tuzi urukundo ubafiiye n'uburyo buzira amakemwa wabasimbuyemo: ariko rero, jya umenya kubaha igihugu n'abanyarwanda. Jya wibuka ko igihugu n'ibirimo byose bihoraho, ko bidatangirira cyangwa ngo birangirire kuri wowe n'agaco kawe.

Icya gatatu kikaba n'icya nyuma: ayo majyambere uturatisha muri iki gihugu, twese tuzi aho atangirira n'abo agarukiraho. U Rwanda si agace ka Kigali gusa n'agaco k'intore wihitiyemo. Ahandi hose mu gihugu, no ku banyarwanda bose basigaye, uzi neza ko inzara inuma, bwaki n'amavunja bikaba bigeze habi abanyarwanda batagira ingano. Muri rusange, ntawe utabizi cyeretse utagira amaso, cyangwa uwo amata y'ingoma yawe yazibya amatwi, abanyarwanda basubiye inyuma cyane mu mbireho myiza ya buri munsi. Kuko mutura imibi, mukibwira ko ari uko mu gihugu cyose?

Amajyambere, ntabwo ari ibi bizu byubatse i Kigali - nibaza n'impamvu ahandi bitahagera - byubatwe n'imfashanyo zanyerejwe, n'umutungo wa rubanda wasahuwe. Ni iki cyahindutse mu yindi mijyi y'u Rwanda no ku misozi y'ababyeyi bacu? Iyaba nibura 90% by'abanyarwanda bar batunze 10% gusa by'umutungo wawe, wowe n'agaco kawe, icyo nakwemera rwose mpumirije, iyo uvuga amajyambere y'u Rwanda.

Na ho ibisigaye byo ni urwenya gusa gusa! Nawe uti " (...) ubonye niba batuzaniraga na politike bavanye aho baba, aliko na yo ntibayizi, kuko bahaba nk'impunzi, nk'abantu basabilizaa, nk'abantu babeshya, ni ko babaho". Hanyuma se mama, aka kanya wemeye noneho ko ahandi haba politiki iruta yawe! Twari tuzi ko uri nzibyose, mushoborabyose, Imana nzima muri uru Rwanda! Hanyuma se warega abantu ute ko, batakuzaniye iyo politike y'iyo baturutse, kandi wabimye urubuga ngo tubumve, banagirango barasepfuye abambari bawe bakayabamba?

Ngaruke kuri ibi byo gusabiriza no kubeshya, mbe ari nabyo ndangizaho: ibi wabivuze wabitekereje koko, cyangwa ni ubwirasi bwakurenze?! Kuko uretse n'izo mpunzi urimo kunnyegera imbere ya rubanda, ndagira ngo nkwibutse ko ingoma nayo ibeshejweho no gusabiriza no kubeshya: amafaranga arenze 60% afasha ingoma yawe kurangiza inshingano zayo aturuka mu "mfashanyo" ziturutse hanze! Ni ukuvuga ko n'umushahara wawe, amazu yawe, amamodoka yawe, imyambaro, ibyo utunze byose birimo uruhare rw'izo mfashanyo. Nyamara hari abanyarwanda batagira ingano bo bifashije koko, kuko batunzwe guswe n'ibiva mu maboko yabo, badategereje ko igihugu iki n'iki gitanga "imfashanyo" cyasezeranyije u Rwanda, bakunde babone umushahara wo gutunga urugo rwabo.Akabazo rero!

-aya mafaranga y'imfashanyo, uyahabwa utayasabye?
-niba se bayaguha utayasabye, ni nde uguhatira kuyakira?
-niba se bayaguha wasabye, ubwo uba wabeshye ibingana iki, ko tuzi uburyo akarimi gasabiriza kazi kuryoshya no gukabya ibintu.

PS: ku basomyi bumvirana, n'ubwo muri iyi nyandiko nsa naho mbwira Kagame Pahulo ntaziguye, bumve neza ko mubwira nk'ubwira Umuyobozi w'ingoma. Siwe rero, ku giti cye, nka Kageme Pahulo, umuvukarwanda dusangiye urwatubyaye ndimo kubwira.

Retour à l'accueil