FDU Inkingi, irangajwe imbere n'umutegarugoli V.U. INGABIRE, zasesekaye mu Rwanda ku italiki ya 16 mutarama z'uyu mwaka, maze zihinyuza benshi mu bibwiraga ko igihe abayobozi bayo batangazaga ko bazajya mu matora y'umukuru w'igihugu azaba muri kanama uyu mwaka ngo kwari ukucyatsa. Ubutwari rero iri shyaka ryagize, cyane cyane ubw'uwo mutegarugoli uriyoboye n'ubwo gushima cyane.

imagesCAB0XQG3Cyane cyane ko, tuzi ko abannyegaga FDU Inkingi, baravugaga bati:"bazajya mu Rwanda, banyuze he FPR Inkotanyi? Bazayihangara bate? Ntaho bazajya ni ukubeshya". Mbese buri wese arabona ko icyabateraga kuvuga gutyo ari ubwoba n'amakenga ubwabo bari bifitiye, bakagirango buri munyarwanda wese ni uko ameze. Aha ngaha, twakomera yombi FPR rwose yabashije kwinjiza mu banyarwanda batagira ingano, ubwoba bwo kwikanga balinga aho bari hose. Kandi ntako itagira ngo nyine abanyarwanda bose bakomeze bayitinye.

Ni nayo mpamvu nyine, uriya mutegarugoli akigera i Kigali, bahise bamwanjama, bamutera imijugujugu n'amabuye, batangira kumusebya hose: bikaba rero byerekana ko atari buri wese ushobora guhangana na FPR Inkotanyi. Ni ngombwa kugira umutsi, kuko FPR Inkotanyi ifite uburyo buteye ishozi bwo guharanira kuyobora igihugu: kujya impaka no kumva abandi, ubupfura, ubunyangamugayo, ubuntu nguwo umurage w'abasekuru utaba mu mitekerereze, imyitwarire n'imikorere ya ririya shyaka. Icyo rizi, ni ugucacira, kugundira no kwikubira bunyamaswa, ni ugukaramira no gutoteza abandi, mbese ni ukwitwara no gukora mu buryo bwose butandukanye n'ibise tugezemo, buri wese yagombye kugira ijambo akinigura, akagira uruhare mu kubaka igihugu cye uko abyumva.

Ariko rero, ibi ntabwo byagombye gukomeza gukanga abanyarwanda bashakishanya rwose ubwitange, ukuri n'umutima uzira ubutiriganya guhindura imitwarire y'iki gihugu cyacu: kuko, kuza kwa FDU Inkingi mu ruhando rw'amashyaka muri iki gihugu, byasesuriye abanyarwanda - cyane cyane nyine abari muri politiki - ibintu bimwe na bimwe bari bakwiye kubona bakabimenya, bityo bagashirika ubwoba, bagahangara bativuye inyuma iyi ngoma ya sekibi na sekinyoma ikomeje kuzonga igihugu cyacu. Reka tubirebere hamwe hasi aha:

1° FPR INKOTANYI NI ISHYAKA RY'ABANYABWOBA BASA BASA

KAGAME Pahulo, Umukuru w'Igihugu cyacu akaba n'Umuyobozi w'Kutava ku izima, kugira no guhorana igitsure n'umujinya, gokoresha igitugu ni iterabwoba, kugira amahane, gushyiraho ingufu no kwica n'indi migirire ya kinyamaswa igayitse ikunze kuranga imyitwarire ya FPR Inkotanyi n'abayikorere bose - uri ishyaka ryitwa ko riyoboye igihugu - ntabwo mu by'ukuri ari ikimenyetso cy'ubutwari bwihariye. Ahubwo ni ikimenyetso cy'ubugwari rusange gihuriweho n'ibiremwa byose - mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mikorere - bikiri ku ntera ya kinyamaswa n'ibindi biremwa byose bidafite ubushobozi bwo kwishyira mu mwanya w'ibindi: kuko nk'uko tubizi twese, inyamaswa na bene ibyo biremwa, nibyo byonyine bikiranura ibibazo bifite cyangwa bifitanye n'ibindi, mu muvundo no kuvuyanga nta kwita ku ngaruka z'iyo myitwarire n'iyo mikorere.

Iyo myitwarire rero n'imikorere ya kinyamaswa biterwa n'ubwoba. Ubwoba rero buba mu nyamaswa, buterwa n'uko zidashobora kuvugana ngo zungurane ibitekerezo, ngo zumvikane ku bintu ibi n'ibi: buri nyamaswa ibundarara kucyo iguyeho kugeza indi iyigitsimbuyeho cyangwa iyigitsinzeho nayo ikagifataho ibirindiro. Akaba rero ariyo mpamvu buri nyamaswa yikanga buri gihe, igakankamira kure indi yose iboneye hafi cyangwa kure. Ng'uko uko FPR Inkotanyi ibona uburyo bwo guharanira kuyoborwa u Rwanda bigomba kugenda. Ng'uko muri rusange uburyo abanyarwanda twitwaye kandi dukora mu gusangira iki gihugu cyacu kitagira uko gisa Imana yatugabiye.

Ngiyo rero impavu mwabonye FPR Inkotanyi yayabambye, ngo ni uko FDU Inkingi isesekaye mu Rwanda. Ariya manjwe yose n'ariya mangambure barimo, baharabika intumwa ya FDU Inkingi, bibwira ko bamutesha umutwe, nta kindi kibibatera utetse nyine ubwoba bwo gutsindwa muri aya matora yimirijwe imbere.

Ariko rero na none muzarebe mushishoze neza, ikintu cya mbere gitera ubwoba ni ukutigirira icyizere. Kutigirira icyizere, bituma nta n'undi wizera n'umwe, aribyo bituma abo mukorana bose bakorera ku gitsure n'itera bwoba. Impamvu zo kutigirira icyizere rero nazo si nyinshi, ahubwo ni imwe rukumbi: kuba uziko ibyo ufite byose mu by'ukuri utabikwiriye, kuko utabigezeho wowe ku giti cyawe, cyangwa mu buryo buboneye.

Mu mbabarire gukomeza gutanga urugero ku nyamaswa: bivugwa ko ari ibiremwa nkatwe - ariko biri hasi yacu - bibereyeho kutwigisha muri rusange uko tudakwiye kumera, haba mu mitekerereze, mu myitwarire no mu mikorere. Muzarebe rero no muri izo nyamaswa: ikaza ubukari, igatsimbarara ku "kiryo" cyayo, ni yayindi iba yakibye cyangwa yakirukenyeho indi. Niyo usanga irya ikebaguzwa, igacokoma nk'iyirukankannywe, igaca uruziga ntarengwa yumva hagize indi nyamaswa irurenga, akayo kaba karangiye kuko yaba yugarijwe! Ariko iyo ari inyamaswa irimo kurya ibyo yahawe cyangwa yihahiye, ikaryama aho yahawe, usanga yishyize mu mutuzo. N'izindi nyamaswa zihita hafi aho, usanga zisa n'aho ntacyo ziyibwiye n'ubwo zaba zisuma sishaka kuyitera kutwayo. Ishobora gushaka kwirengera, ariko icyizere ifite ko ibyo ifite atari ibyo yibye, bituma ibyo ikora byose ibikora mu mutuzo. Kandi iba ifite n'icyizere ko ishobora kurengerwa.

FPR rero, yitwara nk'aho ibyo ifite byose muri iki gihugu itabikwiriye. Nk'aho yabicuje rubanda ugasanga itinya ko ibiryozwa cyangwa nayo ubwayo ibicuzwa n'abandi. Naho ubundi, umuntu yibaza ikintu kiyitera ubu bukaka bwose kikayoberana. Kuki igomba kugirira ubwoba andi mashyaka niba ikunzwe muri iki gihugu? Biri n'amahire, imaze imyaka n'imyaka ikiyobora, nkaswe ayo mashyaka adashobora kugira icyo yerekana na gito uretse gucuruza ikizere mu banyarwanda. None, kuki FPR Inkotanyi itareka ngo habeho impaka ku bibazo bihangayikishije rubanda cyangwa byugarije igihugu, ngo maze abaturajye bihitiremo mu mutuzo? Yo ifite akarusho karekare kuko yashyira imbere ibyo yakoze kugeza ubu. Niba rero itabyemeye, kandi nyine ifite ibyo bintu byose yashyira imbere, ni uko ubwoba n'urwikekwe bikomeje bikaba biri muri kamere yayo: bikaba bisobanura ko ibyo ihishe itinya ko bishyirwa hanze, birenze kure ibyiza yaba yarakoze kugeza ubu. Ikaba itekereza iti :"nta kiza na kimwe cyasibanganya amabi twakoreye abanyarwanda".

Ng'uko uko imyitwarire n'imikorere ya FPR Inkotanyi byerekana intege nke zayo, n'imitekerereze idahwitse. Bigatuma rero ihora ibundiye ku majanja, yikanga ibihita byose. Nyamara nk'uko bizwi, burya ngo "indyarya ihimwa n'indyamirizi".

2° UBUHANGANGE BWA FPR INKOTANYI NI NK'INKURU ZA BALINGA ZITERA ABANA UBWOBA KANDI ZITABAHO

FDU Inkingi, yagaragaje ko ubukomere bwa FPR Inkotanyi ari nk'ubw'igishwemu cy'amase. Kiba gikomeye inyuma ariko imbere ari igihuhwe. Nk'uko tubizi rero, ubukomere bwa FPR Inkotanyi, ibukomora ku bintu bibiri umuntu yatondekanya hakurikijwe igihatse ikindi:

a) Inkunga y'amahanga: kugirango FPR Inkotanyi ifate ubutegetsi mu Rwanda, yabigenje nk'uko bigenda kugeza ubu mu bihugu byinshi byo muri Afrika: guteza cyamunara no kugurisha ubusugi bw'igihugu. Gushyira mu bugwati umutungo w'igihugu n'akazaza k'abenegihugu. Kwigira umugaragu w'abagashakabuhake na mpatsibihugu. No ku ngoma zose FPR yasimbuye ni uko byari bimeze. Icyo FPR yahinduye, ni shebuja yafasheho igihe n'ubuhake. N'aho ubundi n'abo ni abagaragu nk'abandi bose. Ushaka kumenya kandi shebuja w'imbwa, areba aho iyo mbwa ihora, kuko nyine niho irira.

Ibi rero byateye ubwoba abanyarwanda benshi cyane mu bavuga ko bahanganye n'ingoma ya Kagame na FPR Inkotanyi ye ayobora. Bati :"FPR ishyigikiwe n'ibihangange, nta wayihangara". Bakongeraho bati: "uhagarikwe n'ingwe aravoma". Nibyo koko. Ariko icyo umuntu yabivugaho, ni uko ibihugu bya bagashakabuhake na mpatsibihugu bimenyereye kwigarurira ibihugu byacu, bikishyiririraho abagaragu bakuru babihagarirye, bitoranyirije mubo dusangiye igihugu, babikora iwacu muri Afrika no mu Rwanda kuko bazi ko tumenyereye kwemera byose ntitwitunube. Babikora kuko bazi turi abanyabwoba, badatinyuka guharanira uburenganzira bwabo mu buryo ubwo aribwo bwose byaba ngombwa tukamena amaraso yacu. Babikora kuberako bazi nabo tubatinya, tudashobora kubahangara cyangwa ngo duhangare inyungu zabo. Babikora kubera ko, mitekerereze yacu, mu myitwarire n'imikorere, dusa n'aho twerekana ko ntacyo bidutwaye, ko bitubereye kandi tubyishimiye.

Ubwo bwoba rero twihoranira - cyane cyane ko mu bagaragu babo baduha, badutoranyizamo ba rubebe rutagira umutima wa kimuntu, babandi twita "inyamaswa" kuko batinnywa na buri wese - butuma bibwira ko nyine nta yindi ngoma yadushobora kuko tutajya duharanira kwigobotora ubwo buhake bwabo, ngo twivumbure turwanye byimazeyo abo bagome n'abicanyi badutsindira, ngo twihiteremo abayobozi batubereye.

Ariko icyo abanyarwanda dukwiye kumenya, ni uko abo bagashakabuke na mpatsibihugu bo atari abantu b'ibihubutsi nk'uko ibikoresho byabo biri kandi byitwara mu gihugu cyacu. Akenshi, usanga bo ari abantu bubaha kandi batinya rubanda rw'abatoye kimwe n'inzego zihoraho z'ubutegetsi bw'ibihugu byabo. Niyo mpamvu nk'ibi bintu bakorera mu guhugu cyacu, akenshi usanga bakora ku buryo rubanda nyamwinshi rw'iwabo batabimenya, kuko babimenye batakaza amajwi ndetse bagashobora no kuba bashyikirizwa inkiko bagacirirwa imanza. Kuko akenshi ibi babikora, bihishe, bagakorana cyangwa bagakorera inyungu zihariye, ibyo rero bikaba ari imvage zitemewe na gato muri ibyo bihugu byabo. Ibyo batabasha gukora iwabo rero, baza kutwogeraho bakabikora iwacu: ikibibatera cya mbere ni uko nyine bahabona ingirwabayobozi ziteguye kubabera abacakara na kapita, bakabegurira ubusugi n'umutungo wose w'igihugu. Icyakabiri nk'uko bayavuzwe haruguru, ni uko ibyo bintu tutabyivumburira ngo twerekane ko tubyanze ku mugaragaro, ahubwo tukabyemera nta kwinuba.

Niyo mpamvu rero, guceceka kwacu n'ubwoba bwacu imbere y'ibyo aba bagashakabuhake na mpatsibihugu bakora iwacu, ari ukwigira ibyitso by'akarengane kacu no gutiza imbaraga abadusongera buri munsi mu gihugu cyacu.

Abanyarwanda rero twumve neza ko, uburyo bwa mbere bwiza bwo guhangara FPR Inkotanyi na Kagame wayo uyiyoboye, ni ukubanza kwikiza ba gashakabuhake na mpatsibihugu babashyigikiye. Kandi aba n'abo tumenye ko tabagirira ubwoba bw'ubusa kuko nabo ubuhangange bw'abo ari nk'ubw'igishwemu cy'amase. Bo kubikiza ntibigoye: abanyarwanda baba abari hanze, baba natwe turi mu gihugu, tugomba, kuva ubu, kubatungira agatoki rubanda rw'iwabo kuko nk'uko byavuzwe haruguru, ntabwo ibyo bakorera iwacu bifuza ko bimenyekana iwabo. Ibyo bakora babikorera mu rwihisho: kandi twerekanye ko ibyo ari imvange zitemewe na gato iwabo n'ubwo baba babikorera mu mahanga. Kuko rero iwabo, ubutegetsi ari ubwa rubanda koko, ibyo badukorera bimenyekanye ntibarara kabiri. Nicyo cyibatandukanya n'abagaragu babo ba hano mu Rwanda: muri iki gihugu, Kagame n'abandi bategetsi bose bamukorera, abeshejweho no kuba tumugirira ubwoba. Abo Kagame n'ingoma ye akorera, babeshejweho ni uko batinya kandi bubaha rubanda rw'iwabo. Nimuze rero duhaguruke, hano mu Rwanda no muhanga aho abanyarwanda bari hose, tujye aho abo bagashakabuke na mpatsibihugu bahagarariye ibihugu byabo maze tubabwire ko tubamaganye ku mugaragaro. Dusakuze tubasabe kuva mu guhugu cyacu maze murebe ko Kageme n'ingoma ye atera kabiri.

Kuko dore uko bizagenda : aho kugirango ibyo bintu bisakuze iwabo, rubanda itangir kubabaza impamvu bajya gukora cyangwa gushyigikira amarorerwa mu bihugu by'amahanga kandi ntacyo babatumye, bazahitamo kwigarika no guhinduka abagaragu babo. Nk'uko Kagame yagiye atoratora abo yakoresheje nk'abagaragu mu marorerwa ye, akabatsembaho ngo batazamuvamo, nawe niko bashebuja, ubwabo, bazamukekesha burundu ngo atabavamo, iwabo bikabakomerana. Ni uko begendera abannywanye igihango na sekibi bose.

b) Ingabo : ikindi abanyarwanda batinyira Kagame na FPR ye, ngo n'ingabo ze! Ariko ndangirango nibutse ko izo ngabo zibeshejweho ni uko bagasahakabuke na mpatsebihugu bamufasha nyine kuzitunga kugirango zimufashe kurengera inyungu zabo. Umunsi rero bagashakabuhake na mpatsebihugu twabutse igitutu bagasanga nta kundi byangenda uretse kureka kwivanga mu bireba igihugu cyacu izo ngabo akazo kazaba karangiye: zizahitamo kuba koko ingabo zirangera igihugu na rubanda cyangwa kuba ingabo z'incanshuro nk'uko zimeze uku.

Iyo mvuze ko izitwa ubu ingabo z'igihugu cyacu ari incanshuro, ntabwo ari ugushaka kuzituka cyangwa kuzisugura. Ahubwo niko ibintu biri mu Rwanda no mu bindi bihugu byose bihatswe n'andi mahanga. Ikintu kimwe gusa kiranga ingabo nk'izo: kwica abenegihugu. Nta handi bibaho ku isi. Nta mpamvu n'imwe iyo ariyo yose, ingabo y'igihugu - uretse ifite uburwayi bwo mu mutwe ishobora kurasa umwene gihugu, atari uburyo bwo kwirengera cyangwa kurengera undi mwene gihugu. Iyo rero ingabo z'igihugu zigabye igitero muri rubanda zikica zigasenya, ni uko ziba zica inshuro cyangwa zigizwe n'abarwayi bo mu mitwe. Muri iyi nkundura rero yo kwigobotora ingoma y'igitugu n'akarengane, ubwo bizaba akanya k'ingabo z'igihugu cyacu ko kwerekana ko zitari incanshuro ntizibe n'indwayi zo mu mutwe. None se ko inyinshi muri izo, unahereye k'uwitwa umugaba wazo, zigendera ku mafiyeri y'uko zatorejwe mu bigo bikomeye by'ibyo bihugu bibahatse kandi bakorera, hari aho bumvise ingabo y'igihugu muri ibyo bihugu yahirahira ikarasa cyangwa ikanahutaza gusa umwene gihugu?

Mureke rero, no mubibazo tuzaba gashakabuhake na mpatsibihugu umunsi twamuhagurukiye, tuzamubaze impamvu atoza abana bacu kutwica no kudutsemba kandi iwe ntawahirahira ngo anahutaze bimugwiririye gusa, umweneguhugu wabo cyangwa n'umunyamahanga wihitira. 

3° IBYA FPR INKOTANYI BYARATAHUWE, NTA BWOBA YAGOMBYE GUKOMEZA GUTERA ABANYARWANDA

Kugeza ubu rero ikintu cyatumaga FPR Inkoranyi yishaririza ikigira akaraha kajya he, ni ukwishingikiriza nyine ku nkunga za bagashakabuhake na mpatsibihugu bayihatse n'ingabo z'incanshuro babafashamo kworora no kugaburira. Ariko rero nk'uko buri wese abyumva kandi abibona, ibi ni nka byabindi by'ikizere kiraza amasinde: kuko nta ngoma n'imwe ishobora kuramba idashyigikiwe na rubanda. Ingero ni nyinshi tutarondora, kandi tutanagiye kure twavuga ingoma ya cyami yahiritswe muri iki gihugu cyacu: iyo iza kuba yari ingoma yabereye abanyarwanda bose, si rubanda se yari gufata iya mbere mu kuyirengera? Aha rero niho nyine, ingoma idafite amaboko ya rubanda iba nyine ari igihuhwe imbere nka cya gishwemu cy'amase!

Tugarutse ku byatumaga FPR Inkotanyi yigira akaraha kajya he, ikikorera ibyo yishakiye, ikica igakiza, twongereho ko ibyo itabiterwa gusa n'izo nkunga zavuzwe, ahubwo inoshywa nyine no kwinumira kw'abanyarwanda babitewe n'ubwoba. Ariko rero, ubu ibyo bigomba kurangira: tuzi ko nk'ubu hari ibintu bisigaye bivugwa, bikerekanwa, bikavuguruzwa kandi bitarashobokaga mu myaka itanu cyangwa icumi ishize. Uko ibihe byicuma imbere ni nako ibintu byinshi bigenda byorosoka gato. Hari udupata tumwe na tumwe dusa naho tugikanyaze ariko natwo ntizatinda kunyeganyega no gukuka. Ku buryo igihe rero kitari kure, ubwo inzugi zose zizakinguka, uduseke twose tugapfundurwa, akari i murori kakagosohoka hanze. Ibyo byose biri mu ntoki zacu abanyarwanda.

Icyo dushigaje ni kimwe: gukora ku buryo bagashakabuhake na mpatsibihugu bipakurura FPR Inkotanyi tukabirukana mu gihugu cyacu, tubabuza kwivanga mu buyobozi bwacyo. Tuzabigeraho tubereka rubanda rw'iwabo, tukarubatungira agatoki, tukabagaragariza uburyo amabi yose akorerwa muri iki gihugu cyacu aribo ubwabo bayakora bakoresheje amafaranga y'abo n'intumwa zabo. Tuzabigeragiraho tubakora aho batonekara: icyo bagashakabuhake na mpatsibihugu bakurikiye mu gihugu cyacu, si urukundo rurenze kamere badufitiye. Ni inyungu zabo baryamyeho. Tubihoreye, bamera nka bya birondwe by'imiguha binunira inka, yanapfa bakamata ku ruhu rwayo kugeza narwo ruhindutse ibishingwe. Muri iyi nkundura abanyarwanda batangiye rero, tugomba kubereka ko tudashobora kwemera no kwihanganira ko inyungu zabo zisugira ngo zisagambe, mu gihe twebwe benekanyarwanda duhora ku nkeke n'itotezwa nk'aho turi abanzi ba ruharwa b'iki gihugu. Kandi gihamya zirahari ubu zigipfurannyawe n'aba mpemukendamuke. Ariko nk'uko tubizi, ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri.

Igihe ntabwo kiri kure, ubwo FPR Inkotanyi n'indakoreka zayo bazagaraguzwa agati nk'intozi n'abo birirwa baryana akara ngo ni amacuti yabo, ngo barashyigikiye. Jye sindagura kandi simpanura: nyamara nta muntu n'umwe wo muri FPR Inkotanyi ubarwaho amaororerwa uzisazira uko abyibwira: abatazagwa mu maboko y'inkiko mpuzamahanga, ntibagwe mu maboko y'inkiko z'igihugu cyacu, inkiko z'ibihugu by'amahanga bagiriye ububisha zirabategereje. Mwene kanyarwanda ati:"muzangaye gutinda, ntimuzangaye guhera".

BITYO RERO AMASHYAKA YOSE AVUGA KO ATAVUGA RUMWE N'UBUTEGETSI NAHAGURUKE

Nk'uko bamwe bashobora kubikeka bagisoma inyito y'iyi nyandiko, ntabwo igamije na gato gukerensa andi mashyaka atarigaragaza mu ruhando rw'aya matora yimirijwe imbere muri uru Rwanda. Nk'uko bamwe kandi bashobora kubifata, kubera ko iyi nyandiko ihita ishyira mu majwi FPR Inkotanyi mu ikubitiro, ntabwo igamije gusebya iri shyaka no kuryagiriza ubusa.14134-Ntaganda

Kubirebana n'andi mashyaka avuga ko atavuga rumwe n'ubutegetsi buri ho ubu, akaba ariko atashoka mu ruhando rw'amatora yimirijwe imbere, nta wabura kwemeza ko abishaka anabifiye amerwe niba koko aharanira guhindura ibintu mu gihugu. Kandi birazwi ko ibyo bidashoboka bitanyuze mu kugira imyanya mu butegetsi ituma ashyira mu bikorwa gahunda n'ingamba zabo. Ariko rero ayo mashyaka ashobora kwifata, bitewe n'impamvu zinyuranye, zirimo nko kubura amikoro no kudashira amakenga FPR Inkotanyi iri ku butegetsi mu Rwanda.

Cyakora nk'uko byasobanuwe hejuru, ubu aho ibintu bigeze, izo mpamvu zombi ntabwo zikiri ikibazo cy'ingutu: herekannywe uburyo FPR Inkotannyi, uko byagenda kose iri ku ndunduro y'urugendo  rwayo rwuzuye imivu y'amaraso tuzi. Kubirebana n'amikoro make ashobora kubuza andi mashyaka kwishora mu ruhando rwamatora mu Rwanda, umuntu yatekereza ko niba koko aya mashyaka ashaka akomeje guhangara no guhangana n'iyi ngoma nkoramaraso, nta mpamvu n'imwe yatuma atareba uburyo yashyigikira k'umugaragaro FDU Inkingi yagize ubutwari bwo kayanziriza. Gutinza ingufu umuntu muhuje uwo murwanya, ni uburyo bwo kwiha ingufu ku giti cye. Ni ikintu abanyarwanda benshi bashima cyane kuko, bwaba ari n'uburyo bwo kwerekana ko ubwiyunge n'ubumwe bishoboka, mu gihe bihereye ku basanzwe batera ibibazo mu Rwanda aribo: abaharanira kuruyobora.

Ariko hari n'ababa bumva ko bafite impamvu cyangwa imiziro ibabuza gukorana na FDU Inkingi: abo n'abo, ubu aho ibintu bigeze, bashobora nabo ubwabo kwishyira hamwe, bakarema urugaga rw'abo kugirango bagire ingufu zisumbuyeho. Nabo ntibabura abanyarwanda babatera inkunga. Nk'uko rero bigaragara, nibura hari uburyo bubiri, abanyarwanda bashaka guhindura imitwarire n'imiyoborere y'u Rwanda.

Kubirebana na FPR Inkotanyi, icyo igituma nyishyira mu majwi, si urundi rwango cyangwa kuyijundika birenze urugero, ahobwo icyo mvuga ni iki: FPR Inkotanyi ni ishyaka rimaze imyaka irenze cumi n'itanu. Ariko tutabiciye ku ruhande, FPR Inkotanyi ntiyigze ibasha kwigarurira umutima w'abanyarwanda. Ikomeje kuyobora iki gihugu ikoresheje igitsure, igutugu, ingufu n'ubuhotozi nk'ingaruzawamuheto. Kuriyo, abanyarwanda bamwe ni nk'abanyamahanga cyangwa abanzi b'igihugu. Ku banyarwanda bamwe, FPR Inkotanyi n'agaco kitwara nk'abacanshuro b'abanyamahanga. Ibi rero bigomba kurangira mu gihugu cyacu.

Niba FPR Inkotanye iri ku butegetsi nta bwoba ifite, nireke habeho impaka mu banyarwanda, kubirebana n'ibibazo byabo bya buri munsi n'ibisubizo bumva babihitiramo. Kuki ishyaka rimwe rumva ko ari kazubwenge, ko rishobora gukemura ibibazo byose, mu gihe hari abanyarwanda batagira ingano binubira bucece ubuzima busa n'ingoye ibaboshye?

Ni byiza, biratunganye kandi byanyura umutima w'abanyarwanda bose, iryo shyaka ricitse rwose k'umuco mubi waryo wo kwiharira no kwikubira byose muri iki gihugu, kugeza n'aho rishyugumbwa guca ururimi umunyarwanda wese ushaka gutanga igiterezo cye, ngo ni uko gitandukanye n'uko FPR Inkotanyi ibibwiriza!

Niba rero ridashoboye kwivugurura ngo ryiyuburure ubwayo, abanyarwanda twese tugomba guhaguruka tukabyikorera. Ntacyi tugikwiye gutinya: FPR Inkotanyi ijya guhitamo gushingira ubutegetsi bwayo k'ubucanshuro aho kubwubakira ku kizere n'ubwizirane bya rubanda rw'abanyarwanda bose, yubatsi ingoro itagira uko isa ku musenyi. Ni nde utabona ko, ubu buryo FPR Inkotanyi yitwara imbere ya FDU Inkingi, ari nk'ibitabapfu bya nyuma by'usamba?

imagesCAOTOP7H.jpgAmashyaka yose aharanira guhindura amatwara n'imitwarire mu Rwanda, namenye ko igihe kigeze cyo gusama amahirwe yayo. Yemwe na yayandi FPR Inkotanyi yanigiye muri ya ngirwampuzamashyaka, ashatse ubu yakwibohora, agatiza umurindi FDU Inkingi. Ndetse n'abari muri FPR Inkotanyi, bari barayinjiyemo babishaka kandi babitekereje, ariko none bakaba barasanze nta ruvugiro nta rwinyagamburiro, igihe ni iki mba mbaroga! Ni umwanya w'imena wo kwibohora iri shyaka ry'abacanshuro.

Abanyarwanda barambiwe, ariko bari barabuze aho babyErekanira, FDU Inkingi yerekanye ko bishoboka. Nimuhaguruke muyitere ingabo mu bitugu, mugire ubutwari nk'ubwabayoboke b'ishyaka PS Imberakuri, barangajwe imbere n'umuyobozi waryo Bwana NTAGANDA Berenari, batatinye kwakira no guherekeza Umuyobozi wa FDU Inkingi. Abandi nabo mutere ikirenge mucya Bwana MUSHAYIDI Dewogaratsiyasi washyigikiye uriya Mutagarugoli, mu bari bamwanjamye nk'intozo z'impigi zirabutwe impongo isohotse mu bwihisho.

Retour à l'accueil