Bavandimwe banyarwanda banyarwandakazi, sinzi mwebwe, ariko jye muri iyi minsi narahunganye tu! Mazi iminsi ndeba, numva impfu z'abantu muri iki gihugu, umutima wanjye urashenguka. Sinzi igikwiye gukorwa ngo aya amahano rwose ahagarare, jye amaze kuntera muzunga nisesemi!

Kuki abanyarwanda bakomeje gupfa umusubirizo, mu gihugu kitwa ko gifite umutekano? Sekibi Nyamuzinda yaba yarigaruriye u Rwanda ikaruhashyamo Imana y'Abakurambere. Kagame aratumze rwose! Ninde wabaze abantu bamaze gupfa muri iyi minsi mu bintu by'amayobera? Ni gute Kagame yakongere guhinguka imbere y'abanyrwanda abartira umutekano?

Usohoka iwawe ugesenga uti : Mana mbone ngrutse ubuhoro. Umwana arajya ku ishuri, cyangwa uramutuma isabune, ugasigara upapaza. Iyo uri hanze, uba udagadwa wibaza niba uri butahe amahoro. Ariko wagera no mu rugo, uti : "simbona bucya"! Tubaye abande? Umuyobozi wese yaba uwo mu nzego z'ibanze, ni NAKWICA! Umupolisi muhuye ni NAKWICA! Umudaso muhuye ni NAKWICA! Umurikare ni NAKWICA! Umuministri ni NAKWICA! Kagame ubwo ni NAKWCA, niwe watanze amabwiriza izuba riva! 

Ibaze nawe! Abana batwikwa nk'ibishara: 

Abayobozi b'imidugudu barakubita rubanda bakica, bakamugaza, kandi si ubwa mbere si n'impanuka cyangwa imyitwarire mibi ya bacye mu bayobozi. Byabaye umuco n'akamenyero, gahunda ya guverinoma.

Hirya no hino, haravugwa ubwicanyi bw'abantu n'abandi, ariko byose ugasanga bishamikiye ku babayobozi. Abagabo barica abagore, abagore ntibarebera izuba abagabo. Hirya no hino muri Kigali no muturere, imirambo y'abasore, abana, abagore, abagabo, abasaza, abakecuru...iratoragurwa nko gutoragura umusenyi.

Waba umukozi, waba inzererezi, waba umwana, waba umugabo, waba umugore, waba inkumi, waba umusore, waba ikimiga, waba umusaza cyangwa umukecru, waba umukire, waba umukene...icyo waba icyo aricyo cyose, Kagame, DMI na FPR ni urufpu ubwabo, ntibakurebera izuba.

Retour à l'accueil