Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Leta ya DMI-FPR-Inkotanyi Kagame mu mitekerereze n'imigenzereze nk'iy'abaNAZI bo kwa Hitler mu Budage bwa cyera !

18 Mai 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Oya ntabwo bikwiye, ku mpamvu izo arizo zose, ko abana batariza ababyeyi, abyeyi abana, cyangwa abashakanye. Oya ntabwo bikwiye ko mu mbaga nyarwanda havukamo izindi mpamvu z'inzangano n'inzika, izo dufite zirahagije. Kwoshya ibi bintu ni ubunymaswa ntabwo ari imitekerereze, imyifatire n'imigenzereze ya ki-Muntu.

Aba Nazi, uko bavugwa mu mateka, bari abantu b'ibisimba. Bari barangajwe imbere n'umutware wabo Hitler mu Budage, nibo bateje intambara ya Kabiri y'isi yose. Umuntu ntiyavuga ko bategekanaga igitugu. Oya byari birenze iyo wumvise uko bavugwa. Batsembye abayahudi, abirabura, abatsigane, abatinganyi, n'abandi bantu benshi.

Kugirango ibyo babigereho, bari barubatse ishyaka ryabo - NAZI - nk'idini. Uwinjiragamo wese yararahiraga, yabivamo bakamwica. Bityo rero, buri mu rwanashyaka yagombaga kugenza undi. Byageze aho abana basabwa kuvamo ababyeyi babo, ababyeyi bagatanga abana babo, abashakanye, inshuti, abakorana, abigana, abaturanye...bose bose bikaba uko!

Ishyaka NAZI n'umukuru waryo Hitler bari hejuru y'ibintu n'abantu bose. Hitler ubwe yari nk'ikigirwamana. Nta mudage washoboraga kuvuga izina atabanje gukebaguzwa! Banyarwanda, banyarwandakazi, ibi ntacyo bibutsa?

Biteye ishozi. Biteye isoni n'agahinda, kubona umuntu w'umubyeyi nkuriya mugore, ajya guhatira abana gushyariza ababyeyi babo. Ingoma ya FPR-Inkotanyi iranze ibaye gicamiryango koko? Mu by'ukuri, abayobozi b'iki gihugu nibo bagendera ku ngengabitekerezo ya jenoside, kuko amabwiriza nk'aya mu baturage akorwa n'ubuyobozi bufitiye abaturage imigambi itari myiza.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article