Hari abajya bavuga ko Kagame ari ka kamasa kazazimara. Kagame yiyemeje kuribata no kurigisa amateka y'u Rwanda, ku buryo iki gihugu, abazagitura ejo bazibwira ko ari igihangano cye. Dore ko buri gihe cyose afashe ijambo ari nabyo ashaka kwumvikanisha, iyo atinyuka akavuga ngo : "ni ubwa mbere", iki n'iki kibayeho mu Rwanda (iyo ari ikintu cyiza nyine). Kagame yatangiye yica abanyarwanda bose ariko cyane cyane yibasira aba "intellectuals". Kagame akora ishyano ubwo yafataga icyemezo cyo gutaburura ibisigazwa by'umubiri wa Mbonyumutwa Dominique wabaye perezida wa mbere w'u Rwanda, akabizimiza. Icyo gihe abanyarwanda ntacyo bavuze, baranumye! imva y'uyu musaza yashenywe bujura mu ijoro yo ku 5 gicurasi 2010. Ubuyobozi bw'igihugu, nta bisobanura bwatanze. Bukora ibyo bwishakiye, kabone n'iyo byakomeretsa imbaga y'abanyarwanda. Mu muryango we, ntawuzi aho umubyeyi wabo yazimirijwe.

Ubu rero abari bagishidikanya k'umutima w'ubunyamaswa wa perezida Kagame, ejo babiboneye gihamya simusiga ya burundu : umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindura wageze ku kibuga cy'indenge i Kigali ku munsi w'ejo taliki 9 mutarama. Yahageze wenyine nta wumuherekeje mubo bari babanye nawe aho yabaga mu buhungiro. Kuba ntawamuherekeje, birumvikana ko nta kindi cyabiteye, uretse gutinya ku bw'umutekano wabo.

I Kigali yakiriwe na bakingi bo ku kibuga cy'indege, aho yakogombye kuba yarakiriwe mu cyubahiro nk'uwigeze kuyobora igihugu. Ariko siko byagenze. Umugogo we wahageze nk'umuntu usanzwe: nta muyobozi, yemwe n'uwo mu rwego rwo hasi riciriritse. N'abantu bacye cyane, batanageze ku icumu baje kumwakira (bashobora kuba ari abo mu muryango we wa hafi, bashobora kuba ari abihanduza icumu bawufunze, bakaza bikandagira. Abandi bose barimo n'abanyamakuru, barahejwe.

Twibutse uburyo mu Burundi, uwahoze ari umukuru w'igihugu Jean Baptiste Bagaza, yashyinguwe mu cyubahiro n'ingoma yakagombye kuba yaramwirengajje.

Retour à l'accueil