Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Umukuru w'igihugu Paul Kagame, azasohoka mu mateka yacu anyuze muri ruhurura!

10 Janvier 2017 , Rédigé par INGOBOKA

Igihe umugogo w'Umwami Kigeli V Ndahindurwa wageraga mu Rwanda, Kagame yari mu mitambagiro mu Buhinde. Nta wabura no gutekereza ko, iyi gahunda (isa no guhunga igihugu mu cyunamo), yapanzwe ku buryo uriya munsi uba umwe kuri gahunda zombi, kugirango Kagame abone urwitwazo rwo kutajya kwakira umugogo w'umwami, cyangwa kugira ijambo amuvugaho uwo munsi nyine. Bityo uyu mugogo w'umwami ugasa n'aho utahutse rwihishwa cyangwa mu ibanga.

Byumvikane neza: ntabwo ari icyifuzo cyanjye. Ahubwo ni amateka ye we ubwe uko arimo kuyandika no kuyubaka. Paul Kagame ni wa muntu werekanye ubuzima bwe bwose ko ubuzima bw'abandi ntacyo bumubwiye, akabivuga kandi akabikora. Ni kenshi yigambye kwica, kandi yishe cyangwa yicisha abantu mu buryo bubi bwose bushobora : ngutwo udufuni, ingoyi, amasasu, imipanga, ibyuma, gutwika, kuroga, kuroga, iyicarubozo, uburoko, kujugunya abantu misarani no mu mashyamba...nta muntu uzwi mu gihugu cyacu wabaye umugome nka Kagame. 

Nyamara, mu bugome bwe ndangakamere, Kagame ntiyahwemye kwumvikanisha uburyo yikunda akironda nk'aho ariwe wenyine ubaho kuri iyi si. Ariko n'ubundi kwikunda no kwironda nicyo kimenyetso cya mbere cyerekana iyi ndwara y'abantu buje umutima w'ubunyamaswa.

Kagame ashobora kuba yifuza kuzagaragara mu mateka y'u Rwanda nkawe wenyine muyobozi wahanze iki gihugu. Ashobora kuba ashaka ko nyuma ye, nta wundi muyobozi wakuriye iki gihugu uzavugwa, yaba mu bamunjirije cyangwa mu bamusimbuye - uretse ko anitwara nk'uzabaho ubuziraherezo.Dore ko ku bamubanjirije ho, yihaye inshingano zo kubahanagura, akazisiga nta rwibutso rwabo mu mateka y'igihugu.

Ariko rero, Kagame yibagirwa ko amateka atibagirwa. Byanze bikunze, urwo ukanira abandi, nirwo amateka agukunira, inshuro igihumbi. Ibyo Kagame yakoreye Habyalimana, ibyo yakoreye Mbonyumutwa ni amahano.Yongeye kwerakana ko ari inkoramahano ndangakamere ku mahano ya nyuma amaze gukorera Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Aho ataretse aherekezwa n'abe, ndetse ntiyakirwe mu cyubahiro nibura na gicye, k'umuntu wabaye umwami w'u Rwanda.

Kugeza ubu, u Rwanda nicyo gihugu cyonyine kitigeze gishyingura abakiyoboye mu cyubahiro gikwiye. Impamvu ikaba nta yindi, ari uko ubutegetsi bwagiye busimburana mu buryo bubi, akenshi hamenetse amaraso. Bityo, nk'uko mu muryango, umutware w'umuryango yubakira indaro cyangwa ingoro abakurambere, akaba nta mutegetsi wigeze "aterekera" abamubanjirije.

Twizere ko Kagame ariwe muyobozi wa nyuma, muri uru runana rw'abayobozi badutobera amateka. Cyakora we ntazayasimbuka, kuko ibyo yakoreye abandi aribyo bizamukorerwa inshuro igihumbi. Ashobora kuba yarifuje ko azinjira mu mateka y'igihugu cyacu atumbagira ku isonga. Ariko mu irari rye, yaje ahanura abo yahsanze bose: ni urugero yatanze - kandi adahwema kwigisha - ku rungano n'urubyiruko rumuri inyuma. Ruzi ko kugirango ruzamuke, ruzagomba kumuhanura. Ariko kubera yiziritse kurusha abandi bose yahanuye, we ihanuka rye rizaba riremereye inshuro igihumbi. Niyo mpamvu azahuka mu mateka akunkumuwe, udushwange twe tukamanukira muri ruhurura.

Muri ijambo rya Kagame, aravuga ishyaka rye ngo mu myaka 22 ryubaka igihugu. Ariko ntavuga imyaka yayibanjirije ryamaze rigisenya. Mu ijambo rye, arumvikanisha ko mbere ye, u Rwanda rwari nk"igihugu! Arataka ibitangaza ishyaka rye ryagejeje ku gihugu, nyamara igitangaje ni uko atsindangira akitsinsa ku binyoma : umutekano, imibereho myiza, amashuri, uburinganire, ukwishyira ukizana n'ibindi! Wenda n'ibyo byifuzo bye nyakuri, ariko siko biri. Amateka yiyubakira ni ibinyoma gusa. Ibi rero nibyo bizamujyana muri ruhurura.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Wayne 12/01/2017 04:58

Kuki mutekereza Ko yakoze ibibi Paul kagame adufasha kwiga nta ntambara ahubwo mwebwe mumaze iki ibyo nibyanyu mwe mupfa ubutegetsi

macibiri 11/01/2017 21:47

Ariko Umusaza wacu Paul mumushakaho iki? Murarushywa n'ubusa mwa nkoramaraso mwe! Ni ryari U Rwanda rwigeze rumera neza n'ubu! Mukomeze mumoke , tuzamutora akomeze atuyobore.

Natacha 11/01/2017 17:46

Muri ibicucu

kato 10/01/2017 14:59

Umwami Kigeri ngo yaba yarazize imihango yamukorewe m u Bwongereza. Kagame yababajwe nuko we.atajya yakirwa ndetse anikanga ko Kigeri yashyigikirwa akamusimbura.

rukundo 10/01/2017 14:53

Amahomvo yanyu musebya nyakubahwa Paul kagame murarushywa nubusa mumeze nkinkonoitogota ntawumva iibyo murogotwa

Mubura kuvuga ibyubaka ahubwo mukavuga ubusa no gusebanya gusa you asshole