Isabukuru Nziza, Nyakubahwa Umukuru w'Igihugu Cyacu. Mu muco wa Kinyarwanda, umugabo ugejeje mu kigero cyanyu, bavuga ko aba asheshe akanguhe! Sinzi neza icyo bisobanuye, ariko wenda duhereye ku ijambo "akanguhe", umuntu ashobora kwumva ko ari igihe umuntu aba yarabonye byose, yarumvise byose, yarariye byose, yarihaye byose, ubu akaba aba ageze aho atanga byose! Akaba biganza bigaba bitguna. Aba ageze k'urwego rw'Ubuntu" cyangwa "Ubumuntu". Ntacyo aba akirarikira ngo ashukure, aba afite byose ahubwo ariwe jabiro!

 

Ibi bishobora kwumvikana mu rwego rw'ibintu bifatika (ibikorwa cyangwa imigirire), kimwe n'uko bigomba kwumvikana mu rwego rw'imyitwarire, imiterereze n'imibirereho. None rero, mwebwe Nyakubahwa, mu kigero cyanyu, biravugwa mugicira abantu mu maso, mugikubita inshyi mugatera imigeli, mugitukana gishumba ndetse ngo n'abantu bakicwa!

 

Turizera ko imyaka 59 ari imbarutso yo kwishyira ku gihe, mukabererekera imyifatire n'imyatwarire idahuje n'ikgero mugezemo ndetse no mu rwego murimo!

 

ISABUKURU NZIZA NYAKUBAHWA UMUKURU W'IGIHUGU CYACU GENERAL PAUL KAGAME!

Retour à l'accueil