Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
Le blog de INGOBOKA

Twibuke Melchior Ndadaye, niwe Gihanga wahanze u Burundi bw'uyu munsi...

23 Octobre 2016 , Rédigé par INGOBOKA

 

Ndibuka umunsi urupfu rwe rutangazwa yishwe n'abasilikare b'igihugu nari nkiri muto ndi mu mwaka wa mbere i Mburabuturo. Numvishije nshenguwe n'agahinda - nshobora kuba naranarize - ariko sinzi impamvu, kuko sinarimuzi. Cyakora numvaga mwikundiye, kuko yavugaga neza kandi yitonze, ndetse akavugana ubwenge, ubushishozi n'ubuhanga bwinshi cyane mu byo yavugaga byose. Ikindi kandi, yari yarabaye kandi yarize mu Rwanda, ibyo wenda bikaba byaratumaga numva nsa nk'aho mwishyikiriyeho. Muri rusange, nikundiraga abarundi, kuko nari narahuye na benshi baba mu Rwanda, ariko nari ntarasobnukirwa neza n'ibintu by'ubuhunzi!

 

Byatungura benshi kubona mu kigero cyanjye icyo ntari nsobanukiwe neza n'iby'ubuhunzi, kandi u Rwanda rwari rufite impunzi, ndetse zari zimaze imyaka itatu yose zararugabyeho ibitero, zikarushora mu ntambara! Ndibwira ko abenshi mu rungano ranjye, ariho bavumbuye ko igihugu cyacu gifite intambara. Kuko ntabwo cyari ikintu cyangwa ikibazo kivugwa cyane. Umuntu yabaga abizi kuko byakomozwagaho mu mashuri, ariko yumvage kitaremereye, cyane cyane ko nyine no masomo cyangwa mu buyobozi bw'igihugu, ntabwo ari ikintu wumvaga ko gihangayikishije...

 

Ngarutse kuri Perezida Melchior Ndadaye rero, abasirikare b'u Burundu, ngo b'abatutsi batashakaga gutegekwa n'umuhutu - bahekuye igihugu cyabo umugabo washoboraga kugira paradizo kuri buri wese. Urwango n'inzigo n'inkibisazi ntaho bigeza ba nyirabyo! Bishe Ndadaye, ariko ntibishe inkundura yo kurenganura abarundi no kwimakaza demokarasi yari yatangiye! Ibibera mu Burundi muri iki gihe birerekana hari hari abatumva ko iyo nkundura idasubira inyuma, baracyahanyanyaza ndetse bakiringira cyane jenoside ngo y'abatutsi, yabagurura ku butegetsi, ku kitegererezo cya FPR Inkotanyi! 

 

Abo ni nk'abanyeshuri b'abaswa bajya mu ishuri bakarosokamo ntacyo bavanye mu masomo bahawe. Ntacyo bavanye mu buhubutsi bwabo bwo muri 1993. Imishinga yabo ntishoboka kuko Ndadaye yabaye isubyo ya demokarasi mu Burundi. Niyo mpamvu hafi y'abarundi bose, uretse abo bigometse, bihaye uburyo bwo gusangira ubutegetsi yo ntandaro y'amakuba yabo yose, bityo buri wese ntagire ipfunwe ryo kuryamirwa no gutotezwa!

 

U Burundi bw'ubu n'ubuzakurikiraho, abarundi babukesha Intungane Nyakubahwa Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi, Melchior Ndadaye.

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article