Uyu munsi, Ministri w'Abakozi n'Umurimo, Judith Uwizeye yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru  aho yasobanuraga gahunda y"ubukungurambaga kuri ‘NEP-Kora Wigire’ ngo izamara ukwezi. ngo izamara ukwezi. " NEP-Kora Wigire ni imwe mu nkingi za Gahunda y’Igihugu y’Imbaturabukungu, EDPRS II, n’iy’Icyerekezo 2020. Yibanda ku gufasha abagore n’urubyiruko kubona igishoro cyo guhanga imirimo bahabwa ingwate cyangwa inkunga ku mishinga bateguye kugeza kuri 75%."

Ni byiza kugira gahunda nk'izi kandi zigakarungurirwa abo zireba. Ariko rero! Kuki abayobozi b'iki gihugu bavuga bishongora cyangwa bihenura kuko babwira. Ministri Judith Uwizeye yavyze ngo : " (...) uzumva akeneye kurya, azafata iya mbere agahanga umurimo." Arongera ngo : "

“Ninumva nshonje, nkumva nshaka amafaranga nzahanga imirimo. Nizere ko cyumvikanye. Ntabwo turi kugabururira umwana utazi kwirisha. Niba tuzi icyo dukora, tukaba dushonje, tukaba dushaka amafaranga ,ya mirimo natwe ubwacu tuzashyiramo uruhare, tuzashyiramo ubushake mu kuyihanga.”

“Ntabwo turimo kubibahatira ngo nyamuneka byanze bikunze nimuhange imirimo, ntabwo ari ku ngufu. Igisubizo ni iki ‘Ninumva nshonje, nshaka amafaranga, nanjye nzagira uruhare mu guhanga cyangwa mu gushyiraho icyamfasha kugira ngo mbashe gufungura.” 

Ariko aho kugaca n'aho yirase ku banyamakurru yabwirage ngo : "  umuyobozi utarahanga umurimo, ni uko ahagijwe n’amafaranga abona." Ati “Niba ntarabigeraho nk’umuyobozi ni uko amafaranga mfite ampagije, wowe utayafite gira uruhare mukuyashaka kuko niwowe bifitiye umumaro, ntabwo ari umuyobozi.”

Aya magambo arimo ubwirasi bwinshi cyane ndetse n'ubujajwa! Kandi si ayo gukangurira koko guhanga imirimo! Kuko ashaka kwumvikanisha ko iyo ufite amafranga menshi, ushatse wakwidamarira ntuhange imirimo. Muri make niba uriye ugaha...igaramire! 

Ese uyu muminisitri yaba ari icyo amajyambere bisobanuye? Yaba yumva neza icyo ubukungu bw'igihugu bisobanuye? Yaba asobanukiwe n'icyo izamuka ry'ubukungu bisobanuye! Ese yumva ko abashonji aribo bagomba guhanga mirimo, abafite amafranga yo kuiyihanga bigaramiye! Ikindi kandi...! Ko ari k'umurimo, yawuhanze ryari? 

Reka turekera aha! Ariko yarakwiye no kudusobanurira impamvu leta arimo itoteza abazunguzayi, kandi n'abo baba bihangiye imirimo!

Retour à l'accueil